Iyi gahunda yatangijwe ku Cyumweru, tariki ya 15 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodge, mu nama ya Black Swan Summit Cambodia.
Mu itangazo izi banki nkuru zombi zashyize ahagaragara, zasobanuye ko iyi serivisi ishingiye ku guhuza uburyo bwo kwishyurana bwa Cambodge bwitwa Bakong n’ubw’u Rwanda bwa eKash, bucungwa na R-Switch.
Uku guhuza sisitemu kuzafasha abakiliya ba banki n’ibigo byo muri Cambodge bikorana na Bakong kohereza amafaranga ku makonti ya banki mu Rwanda.
ACLEDA Bank Plc ni yo izahuza ibikorwa bya banki ku ruhande rwa Cambodge, mu gihe I&M Bank (Rwanda) Plc izaba ishinzwe kwishyurana kwa nyuma hagati y’ibigo birebwa n’ihererekanya ry’amafaranga ku ruhande rw’u Rwanda.
Izi banki nkuru zombi zavuze ko ubu buryo bugamije gutuma kohereza amafaranga byihuta, byoroha, bitekana kandi bigahenduka, hagabanywa inzitizi zisanzwe ziboneka mu kohereza amafaranga hagati y’ibihugu.
Zagize ziti “Binyuze muri uku guhuza, abakiliya ba banki ihuza ibikorwa n’ibigo biri muri Bakong muri Cambodge bashobora kohereza amafaranga ku buryo butaziguye ku makonti ya banki mu Rwanda.”
Biteganyijwe ko iyi gahunda izagura amahitamo ya serivisi z’imari ku bantu ku giti cyabo n’ibigo bikeneye kohereza amafaranga hagati y’ibihugu byombi.
Izafasha kandi koroshya ubwishyu bujyanye n’ubucuruzi, ishoramari n’ubukerarugendo, inagure uburyo bwo kugera kuri serivisi zemewe zo kohereza amafaranga n’iz’imari zikoresha ikoranabuhanga.
Banki nkuru zombi zagaragaje ko iyi gahunda izagira uruhare mu kongera ibikorwa by’ubukungu n’ihererekanya ry’amafaranga hagati y’u Rwanda na Cambodge.
Gahunda yatangajwe iri mu cyiciro cy’igerageza rigamije kugaragaza ko ubu buryo bushobora gukora.





Ibitekerezo 0