Iyi ndege yo mu bwoko bwa Falcon 6X, yakozwe na sosiyete y'Abafaransa ya Dassault Aviation, yagejejwe muri Ghana ku wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026.
Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yari yemeje igurwa ryayo mu Ukuboza 2025, muri gahunda yo kuvugurura ibikoresho by'igisirikare kirwanira mu kirere.
Icyakora, igurwa ry'iyi ndege ryakuruye impaka, aho abatavuga rumwe n'ubutegetsi bashinja Perezida Mahama gushyira imbere ibitari mu byihutirwa, mu gihe abaturage bahanganye n'izamuka ry'ibiciro by'ibicuruzwa n'ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko.
Umudepite utavuga rumwe n'ubutegetsi, Samuel Abu Jinapor, yavuze ko bidakwiye ko Mahama yemeza kugura indege yari yaranenze ubwo yari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi.
Yagize ati “Icyari kitemewe igihe umuntu yari mu batavuga rumwe n'ubutegetsi ntigishobora guhita cyemerwa kubera gusa ko abari ku butegetsi bahindutse.”
Bamwe mu baturage bagaragaje ko amafaranga yakoreshejwe mu kugura iyo ndege yashoboraga kwifashishwa mu gukemura ibibazo byihutirwa, birimo uburezi n'ubuvuzi.
Guverinoma ya Ghana yo yamaganye ibyo birego, ivuga ko ubukungu bw'igihugu bwifashe neza kurusha mbere, ku buryo kugura iyo ndege bitasabye gufata inguzanyo.
Yasobanuye ko indege nshya izasimbura Falcon 900EX imaze imyaka 16 ikoreshwa, yakunze kugira ibibazo bya tekiniki.
Umuvugizi wa Guverinoma, Kwakye Ofosu, yahakanye kandi amakuru yavugaga ko indege nshya ifite icyumba cyihariye cyo kuryamamo n'ubwogero.
Abayobozi ba Ghana bavuga ko Falcon 6X izafasha Umukuru w'Igihugu gukora ingendo ndende atabanje guhagarara kenshi.
Izi mpaka zibaye mu gihe Ghana ikomeje kwiyubaka nyuma y'ibibazo by'ubukungu byayisabye kwitabaza Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF).





Ibitekerezo 0