Imyaka 10 iri imbere ntikwiye kurangwa gusa n’ibyo twiyemeza, ahubwo ibisubizo twagezeho – Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yasabye ibihugu gushyira mu bikorwa ibyo byiyemeje mu kurengera ikirere, ashimangira ko intsinzi yabyo ikwiye gupimirwa ku mpinduka zigera ku baturage, zirimo kubafasha kubona uburyo bwo gukonjesha buhendutse kandi burengera ibidukikije.