Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, Minani Jean Paul yabwiye IGIHE ko Umuyobozi w’Akagari ka Kigusa wo muri uyu murenge yitabye Imana azize urupfu rutunguranye.
Yavuze ko ari umumama w’imyaka 40. Saa Kumi n’Imwe na 40, yari atashye avuye ku icumbi, ajya kuri butiki afite ibyo agiye gushakayo ahita yitura hasi.
Ati “Agezeyo agira ikibazo tutamenye twaketse ko ari nk’isereri aramanuka gakeya ariko agezeyo intege zimubana nkeya aragwa, abari bahari batumenyesheje ikibazo kibaye duhita dukora ubutabazi bw’ibanze.”
Minani yavuze ko hari abaganga batuye hafi ariko banahita bamwihutishiriza ku bitaro bya Kabgayi, ndetse bamunyuza mu ndembe, ariko birangira nyuma y’iminota mike ahita yitaba Imana.
Yavuze ko hataraboneka raporo ya muganga ivuga icyamwishe nyakuri.
Uwahaye amakuru IGIHE yavuze ko uwitabye Imana yari amaze kugura fanta, nyuma y’iminota itanu agahita agwa.
Gitifu Minani ati “Oya ntabwo ari byo. Yari yakoreye ku Kagari, yiriwe atanga serivisi ku baturage, saa Kumi n’imwe azamukana na bamwe mu baturage bari aho…nta kintu yari yagafata.”





Ibitekerezo 0