Amakuru avuga ko mbere y’uru rupfu, uyu mwana yari yahamagaye umugabo wa nyina babanaga, witwa Nkurikiyimana Télesphore, amusaba kumuzanira urufunguzo rw’inzu. Uyu mugabo yavuze ko yamuhamagaye inshuro zisaga enye, bikamutera amakenga bituma ataha kare.
Nkurikiyimana yavuze ko ageze mu rugo yasanze umugore we n’umwana bahari, nyuma nyina w’umwana ajyana na we mu gikari, batangira gushyamirana.
Yagize ati “Nyuma yo kugera mu rugo nasanze bombi bahari, nguma ku irembo bajya mu gikari numva batongana, ariko numva ko ari kwa kundi umubyeyi aba acyaha umwana. Nyuma yaje kumukubita, umwana ajya mu nzu arikingirana.”
Yakomeje avuga ko hashize iminota igera kuri 30, agira amakenga kuko umwana atongeye kumwitaba, atangira kumuhamagara no gukomanga urugi ariko ntamusubize.
Yagize ati “Nyuma y’igihe naje kugira amakenga njya kumuhamagara ntiyitaba, nib wo nahamagaye abaturanyi ndetse na mutwarasibo duturanye. Baje, dukuraho igikarito cyo mu rugi tubona umwana yimanitse.”
Mutwarasibo Shyirambere Fidele yavuze ko yahamagajwe n’umugabo wo muri urwo rugo, agezeyo akabwirwa ko umwana yakubiswe na nyina nyuma akajya kwikingirana mu cyumba.
Yagize ati “Nahamagawe n’umugabo wo muri urwo rugo, ngeze yo bambwira ko umwana yakubiswe na nyina we nyuma akajya kwikingirana. Turebye mu ruganiriro dusanga yapfuye, duhamagara izindi nzego z’ubuyobozi zidukuriye.”
Bamwe mu baturage baganiriye na IGIHE bagaragaje ko amakimbirane hagati y’umwana na nyina ashobora kuba ari yo yagize uruhare mu rupfu rwe, bakurikije ibyo bari bamenye ku makimbirane yari yabanje kuba hagati yabo.
Nyiranizeyimana Immaculée, ufite imyaka 48, yavuze ko umwana yaba yaragize agahinda nyuma y’amagambo yabwiwe na nyina.
Yagize ati “Umwana yari yabwiye umugabo wa nyina ko nyina ari kumwe n’abandi bagabo, nyina abyumvise aramubwira ko ashaka kumusenyera urugo. Yaramubwiye ko aho bari atari kwa se, ko ashaka kumusenyera kugira ngo urugo arusigaremo.”
Habiyarenye Jean Claude, ufite imyaka 51, na we yavuze amakuru bamenye ari uko uru rupfu amakimbirane ashobora kuba yaragize uruhare mu gahinda k’uyu mwana.
Yagize ati “Ibyo twamenye ni uko nyina yari yiriwe asangira umusururu n’abagabo, umukobwa aza kubibwira umugabo wa nyina. Ibyo bikaba byarateje amakimbirane hagati yabo, tukaba dukeka ko amagambo nyina yamubwiye yaba yaramuteye agahinda.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mahoro, Jean Paul Noheri, yemeje aya makuru, avuga ko bayamenye mu masaha ya Saa Sita z’umugoroba, babwiwe n’abaturage ko umwana ashobora kuba yiyahuye nyuma yo gukubitwa na nyina.
Yagize ati “Aya makuru twayamenye mu masaha ya Saa Sita z’umugoroba, tubwiwe n’abaturage ko hari umwana wapfuye, bikekwa ko byaba byaturutse ku makimbirane yari yagiranye na nyina.”
Umurambo w’uyu mwana wajyanwe mu Bitaro bya Ngarama kugira ngo hakorwe isuzuma hamenyekane icyamwishe. Nyuma waje kugarurwa aho umuryango we uri gutegura ibijyanye n’ishyingurwa rye.






Ibitekerezo 0