Ibi babigarutseho ubwo hafungurwaga STEM Center muri iri shuri, ikigo cyitezweho kubafasha gushyira mu bikorwa ubumenyi bahabwa mu ishuri, binyuze mu gukora amarobo, kuvumbura udushya no guhanga imishinga ishobora gukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda bikibangamiye imibereho myiza n'iterambere rya ry'abaturage.

George Bush, wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, yavuze ko ari amahirwe akomeye kuri bo kuko mbere bagorwaga no kubona ibikoresho byo guteza imbere ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Ati “Ni amahirwe akomeye kuko twagorwaga no kubona uko tuzamura ikoranabuhanga, none ubwo twaryegerejwe hano iwacu bigiye kudufasha kugaragaza ibyo dushoboye.”

Wibabara Sandirine wiga imibare, ubukungu n'ubumenyi bw'Isi na we yavuze ko bishimiye kuba begerejwe ibikoresho bitandukanye birimo ibyo bashobora gukoresha bakora amarobo n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga, ashimangira ko biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe.

Y"Izadufasha kuzamura imyigire yacu, gukoresha ikoranabuhanga ikadufasha no gushakisha amakuru, rero tuboneyeho amahirwe yo kugira ngo tumenye n’iki twakora mu gushaka ibisubizo ku bibazo bibangamiye abaturage,turizera ko hamwe no kwiga tuzagera ku nzozi n'intego zacu."

Sebukiza Espoir, uhagarariye umushinga wa STEM mu Karere ka Nyagatare, yavuze ko bahisemo gushyira iki kigo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwabiharamba bitewe n’umwihariko w’Akarere ka Nyagatare nacyane ko kazwiho ubuhinzi n’ubworozi, bityo hakaba hakenewe guteza imbere ubumenyi bwa siyansi n’ikoranabuhanga bwafasha abanyeshuri kubona ibisubizo by’ibibazo biri mu buzima bwa buri munsi.

Sebukiza avuga ko intego yabo ari ukugira abaturage bafite ubumenyi mu bya siyansi, ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, ku buryo abanyeshuri bashobora gukoresha ibyo bize mu buryo bufatika, bakora ubushakashatsi, bahanga udushya n’imishinga ishobora gukemura ibibazo bibugarije.

Ati“Intego yacu ni ukugira abaturage bafite ubumenyi muri siyansi, ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro, ku buryo abanyeshuri bashobora gukoresha ibyo bize mu bikorwa bifatika. Bashobora gukora ubushakashatsi, gukora amarobo no guhanga imishinga itanga ibisubizo ku bibazo biri mu muryango nyarwanda.”

Sebukiza ahamya ko bifuza ko abanyeshuri bagera muri za kaminuza basanganywe ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga udushya no gukora imishinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yashimiye Ambasade ya Israel ku bufatanye yagize mu gushyigikira iyi gahunda, avuga ko ije kunganira Leta mu guteza imbere uburezi, cyane cyane mu bijyanye na siyansi n’ikoranabuhanga.

Yavuze ko STEM Center itazafasha abanyeshuri bo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwabiharamba gusa, ahubwo ko hari icyizere cy’uko ibikorwa nk’ibi bizakomeza kwaguka bikagera no mu bindi bigo by’amashuri.

Ati "Iyi gahunda ije kunganira Leta mu bikorwa byo guteza imbere uburezi, by’umwihariko mu bijyanye n’ikoranabuhanga,ntabwo izafasha abanyeshuri bo muri iri shuri gusa, ahubwo n’andi mashuri azayungukiramo.Ikindi kandi hari gahunda yo kwagura ibikoresho n’ibikorwa bya STEM bikagera no mu bindi bigo by’amashuri."

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Waiss, yashimangiye ko guha abana amahirwe yo kwiga, gukora ubushakashatsi no kugaragaza ubushobozi bwabo ari ingenzi mu kuvumbura no guteza imbere impano bafite, by’umwihariko mu bijyanye na Siyansi, Ikoranabuhanga, Ubwubatsi n’Imibare.

Waiss yavuze ko umuntu adashobora kumenya ubushobozi umwana afite atamuhaye amahirwe yo kubugaragaza.

Ati “Ni ukuri ko udashobora kumenya ibiri mu mwana utamuhaye amahirwe yo kubigaragaza. Icy’ingenzi ni ukumuha uburyo n’amahirwe yo kwiga, kuvumbura no guteza imbere ubushobozi bwe.”

Yongeyeho ko yifuza ko iyi gahunda yakomeza kwaguka, kugira ngo abana benshi babone amahirwe yo kwiga no guteza imbere impano zabo, agaragaza icyizere ko mu bihe biri imbere hazakorwa byinshi kurushaho.

STEM imaze imyaka isaga itanu ikorera mu Rwanda, kuri ubu ikorera mu bigo 12,naho muri Afurika ikorera mu bihugu 47. Mu Rwanda imaze guhugura abanyeshuri barenga ibihumbi birindwi, ikaba ifite gahunda yo gukomeza kwagura ibikorwa no kongera ibikoresho kugira ngo abanyeshuri benshi, bo mu bice bitandukanye birimo n'iby’icyaro, babone amahirwe yo kwiga siyansi, ikoranabuhanga n’ubumenyi ngiro.