Imbaraga u Rwanda rwashyize mu gufasha abanyeshuri kuziba icyuho cy'ubumenyi cyatewe n'icyorezo cya COVID-19, no kwinjiza amasomo yo gukora porogaramu za mudasobwa n'ubwenge buhangano (AI) mu mashuri, zagaragajwe nk'ingero nziza ibindi bihugu bya Afurika byakwigiraho muri raporo nshya ku burezi bw'amashuri yisumbuye.

Raporo ya Mastercard Foundation yiswe Secondary Education in Africa: Expanding Pathways to Work, Livelihoods, and Lifelong Learningyamurikiwe i Accra muri Ghana ku wa 24 Ugushyingo 2026, imbere y'abaminisitiri b'uburezi, imiryango nyafurika, abashakashatsi, abarimu n'urubyiruko.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birindwi byakoreweho ubushakashatsi bucukumbuye mu gutegura iyi raporo, kandi urubyiruko rw'u Rwanda na rwo rwagize uruhare mu bushakashatsi.

Perezida akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Mastercard Foundation, Sewit Ahderom, yavuze ko uburezi buhabwa urubyiruko rw'iki gihe, cyane cyane ku rwego rw'amashuri yisumbuye bugomba kurugeza ku ntego.

Ati “Ku rubyiruko rwinshi rwo muri Afurika, amashuri yisumbuye ni yo mahirwe ya nyuma gahunda z'uburezi ziba zifite yo kurugeraho ku bwinshi. Ni ho dushobora kugira uruhare rukomeye mu gutuma rubona akazi karubereye, gatanga icyubahiro kandi karushimisha.”

Gufasha buri munyeshuri kuziba icyuho

Nyuma y'icyorezo cya COVID-19, u Rwanda rwashyizeho gahunda y'igihugu yo gufasha abanyeshuri bafite intege ko kuzamura ubumenyi no kujyana n’abandi (Remedial and Catch-Up Program), igenewe abanyeshuri bafite ibyago byo gusibira cyangwa guta ishuri, haba mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

Iyi gahunda yashyizwe mu bikorwa binyuze mu mabwiriza ya Leta ateganya ko buri munyeshuri asuzumwa mu kwezi kwa mbere kw'amashuri, hagakurikiraho amasomo y'inyongera ya buri cyumweru, hashingiwe ku byo buri munyeshuri akeneye.

Mu mashuri yisumbuye, akenshi byakorwaga hifashishijwe isomo rya mbere ry'icyumweru muri buri somo ry'ingenzi, rigenerwa gufasha abanyeshuri kuzamukana ubumenyi bukwye. Byongeye kandi, buri wa Gatanu mu gitondo hatangwaga amasomo y'inyongera mu mibare n'Icyongereza.

Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) rwatanze inyoborabarezi zifasha abarimu gutegura no gutanga ayo masomo.

Raporo igaragaza ko nubwo hataraba isuzuma ryuzuye ry'iyi gahunda, umubare w'abanyeshuri basibira wagabanutse mu mashuri yashyize mu bikorwa iyi gahunda neza.

Gukemura iki kibazo ni ngombwa. Raporo ivuga ko mu bizamini bisoza amashuri yisumbuye byakozwe mu 2023, abanyeshuri 47% gusa ari bo bageze ku bipimo by'ubumenyi by'igihugu mu Cyongereza, 64% mu mibare na 65% mu bumenyi bw'Isi n'ibidukikije (Science).

Umuyobozi ushinzwe Ubushakashatsi n'Isesengura ry'Ubushishozi ku Burezi muri Mastercard Foundation, Eunice Muthengi, watangaje ibyavuye muri iyi raporo, yagize ati “Kugera ku burezi ntibiba byemejwe gusa igihe umwana atangiye ishuri. Bigomba gukomeza gusigasirwa no gushyigikirwa muri buri cyiciro gikomeye cy'inzira y'uburezi.”

Gahunda yo kwigisha ikoreshwa ry'ubwenge buhangano yashimwe muri raporo yamurikiwe muri Ghana

Porogaramu za mudasobwa, ubwenge buhangano n'amashuri arengera ibidukikije

Raporo inagaragaza u Rwanda, hamwe na Kenya, mu bihugu byatangiye kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye gukora porogaramu za mudasobwa.

Muri Nyakanga 2025, Minisiteri y'Uburezi n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze batangije gahunda y'igihugu igamije kwinjiza ubumenyi ku bwenge buhangano (AI) mu nteganyanyigisho z'ikoranabuhanga n'itumanaho (ICT) mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

Ikigo cy'Igihugu cy'Indashyikirwa mu Kwigisha no Kwiga Gukora Porogaramu za Mudasobwa (Rwanda Coding Academy) na cyo gihugura abanyeshuri mu bijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa n'ubwubatsi bw'ikoranabuhanga.

Raporo isobanura ko izi ari intambwe zikomeye, dore ko isesengura ryakorewe mu bihugu 49 byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara ryagaragaje ko ibihugu bibiri gusa ari byo byinjije ku buryo bweruye amasomo ajyanye n'ubwenge buhangano mu nteganyanyigisho zabyo, mu gihe amashuri yisumbuye atageze kuri kimwe cya kabiri muri Afurika ari yo afite internet.

Igaragaza ko urubyiruko rukeneye ubuyobozi n'ubumenyi ku ikoreshwa ry'ikoranabuhanga, kimwe n'ibikoresho byaryo.

Umwe mu banyeshuri bo muri Ghana bagize uruhare mu bushakashatsi yagize ati “Dukeneye kumenya igihe bikwiriye gukoresha ubwenge buhangano (AI) n'igihe tugomba gukora imirimo twifashishije ubushobozi bwacu bwite.”

U Rwanda rwakoze kandi ibikorwa bigamije guteza imbere amashuri arengera ibidukikije (Eco-Schools). Iyi gahunda yatangijwe mu 2020 ku bufatanye bw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) n'Umuryango Albertine Rift Conservation Society, hagamijwe kongerera abanyeshuri ubumenyi ku mihindagurikire y'ikirere binyuze mu bikorwa bitandukanye bidasanzwe mu masomo asanzwe.

Minisitiri w'Uburezi w'u Rwanda, Joseph Nsengimana, yavuze ko guverinoma zigomba kwemera guteza imbere uburezi binyuze mu korohereza abantu kwiga.

Ati “Amashuri asanzwe ntashobora kuba yo yonyine atanga amahirwe yo gutera imbere. Guverinoma zigomba kwemera, gutanga impamyabumenyi no guteza imbere inzira zinyuranye z'uburezi zinoze kandi zorohereza abantu kwiga, kugira ngo zibe ubundi buryo bwuzuzanya kandi bugize gahunda z'uburezi.”

Abarimu ni bo shingiro ry'impinduka

Raporo ishimangira ko nta na kimwe muri ibi bikorwa gishobora gutanga umusaruro kidashyigikiwe n'abarimu.

U Rwanda ruri mu bihugu biri kuvugurura amahugurwa y'abarimu kugira ngo ajyane n'integanyanyigisho zishingiye ku bushobozi bw'umunyeshuri, nk'uko raporo ibigaragaza.

Impinduka ziheruka mu burezi bw'u Rwanda ziteganya ko amasomo yo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye agabanywa mu byiciro byagutse by'inzira z'amasomo (learning pathways), mu gihe amasomo rusange ahuriweho n'abanyeshuri bose akomeza kubahirizwa.

Minisitiri w'Uburezi wa Ghana, Haruna Iddrisu, yavuze ko kumenya niba amahirwe yo kwiga ahinduka koko ubumenyi, ahanini bishingira ku mutungo w’ibihugu ukomeye kurusha indi yose ari wo barimu.

Ati “Iyi raporo igaragaza neza ko kubaka abakozi bafite ubumenyi, ubushake n'ubushobozi bwo gukora ari ingenzi kugira ngo tugere ku mpinduka zifatika.”

Ku rwego rw'umugabane wa Afurika, urubyiruko rugera kuri miliyoni 77 ruri mu kigero cy'imyaka yo kwiga mu mashuri yisumbuye ntiruri mu mashuri. Byongeye kandi, ibihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara bikeneye abarimu bashya b'amashuri yisumbuye bagera kuri miliyoni 10.7 bitarenze umwaka wa 2030.

Mu byifuzo bitandatu by'ingenzi iyi raporo itanga harimo kwigisha abarimu n'abanyeshuri ubumenyi mu ikoranabuhanga n'ubwenge buhangano (AI), gushora imari mu burezi bw'ibanze no mu masomo afasha abanyeshuri kuziba icyuho cy'ubumenyi, ndetse no gushyiraho ihuriro riyobowe na za Guverinoma rigamije guteza imbere uburezi bw'amashuri yisumbuye muri Afurika.

Raporo nshya yagaragaje ko uburyo u Rwanda ruteguramo abanyeshuri bukwiye gukoreshwa n'ibindi bihugu bya Afurika