Ibiganiro byabo byabereye mu Mujyi wa Addis Ababa ku mugoroba wo ku wa 24 Ugushyingo 2026, aho Minisitiri w’Intebe yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Buzima Rusange muri Afurika (CPHIA 2026).
Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragarije aba Banyarwanda akamaro k’uruhare rwabo mu kwihutisha iterambere ry’igihugu binyuze mu bumenyi bafite, ishoramari no kubaka ubufatanye n’abandi.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko “Yabashimiye uruhare bagira mu iterambere ry'u Rwanda kandi abashishikariza gukomeza gukoresha neza ubumenyi, ishoramari n'ubufatanye mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'Igihugu no gushimangira umubano hagati y’u Rwanda na Ethiopia.”
Ibi biganiro byabaye nyuma y’umunsi umwe Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva agiranye ibiganiro na mugenzi we wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, byibanze ku gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Ethiopia bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku butwererane mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi, igisirikare na polisi.
Mu myaka irindwi ishize, ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere, yorohereje imikoranire hagati ya sosiyete z’ubwikorezi bwo mu kirere za RwandAir na Ethiopian Airlines.
Ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe ku Banyarwanda baba muri Ethiopia bwibanze ku ruhare bashobora kugira mu kurushaho guteza imbere ubu bufatanye, ari na ko batanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu cyabo, nubwo batuye mu mahanga.






Ibitekerezo 0