Umuhango wo kwakira indahiro zabo wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ugushyingo 2026, ubera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS riherereye i Nsinda mu Karere ka Rwamagana. 

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano, Dr Vincent Biruta n’abandi bayobozi batandukanye.

Umuyobozi w’Ishuri ry’Amahugurwa rya RCS, SUPT Mutuyimana Tony Valens, yavuze ko abanyeshuri 523 ari bo batangiye aya mahugurwa icyiciro cya munani, tariki ya 6 Gashyantare 2026, abanyeshuri umunani ntibashobora gusoza amasomo kubera impamvu zirimo ubuzima, gutsindwa amasomo n’ibindi.

Ati “Aba banyeshuri bahigiye byinshi birimo ubumenyi bw’ibanze ku micungire y’amagororero, bahawe kandi ubumenyi ku bijyanye n’umutekano, bahabwa ubumenyi bubaha ubunyamwuga n’indangagaciro mu byo bakora byose. Bakoze imyitozo itandukanye ibafasha gusobanukirwa neza ibyo bize mu ishuri no kubishyira mu bikorwa, banakoze imyitozo ibakomeza umubiri yemeza ko bafite ubushobozi n’umuhate wo gukora akazi.’’

Minisitiri w’Umutekano, Dr. Vincent Biruta, yashimiye RCS ku mahugurwa yahaye aba bacungagereza abibutsa ko bagiye gutangira urugendo rw’umwuga rusaba ubwitange, ubushishozi, ikinyabupfura, ubunyangamugayo n’ubunyamwuga. 

Ati “Ndabasaba guhora muzirikana ko kuba umukozi wa RCS birenze kugira inshingano zo gucunga abantu bafunzwe no kurinda umutekano w’igororero gusa. Ahubwo ni inshingano zo guhagararira Leta mu micungire ya buri munsi y’abagororwa. Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje.’’

Minisitiri Dr. Biruta yakomeje agira Ati “Umukozi w’gororero ni umwe mu bafatanyabikorwa b’ingenzi mu rugendo rwo gufasha uwakoze icyaha kwisubiraho, guhindura imyitwarire no kwitegura gusubira mu muryango Nyarwanda ari umuntu ushobora kuwubamo neza kandi akawuteza imbere. 

Yahaye kandi aba bacungagereza impanuro zabafasha gukora akazi kabo neza zirimo kurangwa n’ubunyangamugayo, kwirinda ruswa, kwirinda gukoresha nabi ububasha bahawe mu nyungu zabo bwite. 

Yabasabye kandi guhuza inshingano zo gucunga neza umutekano no kubahiriza uburenganzira bwa muntu no kuba maso bagakora kinyamwuga.

Uwamahoro Patience wasoje aya mahugurwa, yavuze ko yishimiye kwinjira muri RCS yizeza ko amasomo yahawe azamufasha mu gucunga umutekano w’Igororero n’abaririmo.

Ati “Twahawe amasomo menshi atwereka uko twagorora tukanarinda abari mu igororero, tweretswe ko nubwo bafunze ariko ari abantu kandi ko badukeneye kugira ngo nibarekurwa basubiye mu buzima busanzwe bazabe bafite indangagaciro, rero tugiye gufatanya n’abandi mu kubagorora.’’

Tuyizere Emmanuel we yavuze ko inzozi ze zabaye impamo kuko yakuze yifuze gukorera uru rwego. Yakomeje avuga ko ubumenyi yahawe mu mezi icyenda buzamufasha kurinda Igororero no gufasha abagororwa kugororoka neza.

Tuyishime Timothe wanahembwe nk’umunyeshuri wahize abandi muri aya mahugurwa we yashimiye RCS ku mahugurwa meza yabahaye, yizeza ko bagiye gufatanya n’abandi kugorora abari mu magororero. Yavuze ko ubumenyi yahawe azabukoresha neza mu gufasha abo asanze no guhesha ishemo urwego akorera.