Mbirimo na Thrive
NCHR BANNER
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Hamwe natwe
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu
  • English
  • French

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
Hakizimana Jean Paul
Hakizimana Jean Paul

Hakizimana Jean Paul ni umunyamakuru wa IGIHE mu Ntara y’Iburasirazuba. Afite uburambe bw’imyaka icyenda mu itangazamakuru, yaritangiye mu ntangiriro ya za 2017. Afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’uburezi yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Mu 2019, yegukanye igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu gukora inkuru nziza mu bijyanye n’Ibidukikije mu bihembo bitangwa na Rwanda Development Journalism Awards. Mu 2024 yegukanye igihembo cy’inkuru nziza y’umwaka mu nkuru z’ubuzima, mu bihembo bitangwa na HDI.

X (Twitter)
Izanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kayonza: Bane bo mu rugo rumwe bariye ibiryo bikekwa ko bihumanye, umwe arapfa
Hashize amasaha 20Amakuru
Kayonza: Bane bo mu rugo rumwe bariye ibiryo bikekwa ko bihumanye, umwe arapfa

Abantu bane bo mu rugo rumwe ruherereye mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bariye ibiryo bikekwa ko byari bihumanye, umwe ahasiga ubuzima, abandi batatu bajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Rwinkwavu.

Hari ibiciro by’ibiribwa byikubye kabiri: Tujyane guhaha mu masoko yo mu ntara z’u Rwanda 
Umunsi 1 ushizeUbucuruzi
Hari ibiciro by’ibiribwa byikubye kabiri: Tujyane guhaha mu masoko yo mu ntara z’u Rwanda 

Kuva i Rwamagana mu Burasirazuba kugera i Rusizi mu Burengerazuba, i Huye mu Majyepfo no mu masoko yo mu Mujyi wa Kigali, abaturage n’abacuruzi bakomeje gutaka izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa, aho bimwe byikubye kabiri cyangwa gatatu mu mezi atatu ashize, bigatuma imiryango imwe igabanya ibyo ihaha, abandi bakavuga ko kubona amafunguro ya buri munsi bikomeje kubabera ingorabahizi.

Bugesera: Abarobyi umunani bafungiwe kwica umwe muri ba rushimusi
Umunsi 1 ushizeAmakuru
Bugesera: Abarobyi umunani bafungiwe kwica umwe muri ba rushimusi

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Bugesera, zataye muri yombi abarobyi umunani bibumbiye muri Koperative Isano irobera mu Kiyaga cya Cyohoha, nyuma gukubita ba rushimusi bari bagiye kubiba amafi, umwe akahasiga ubuzima abandi batatu bagakomereka.

Uwagurishije ikimasa ngo abe Mudugudu n’uwatowe ntarare ku buyobozi: Udushya twaranze amatora
Umunsi 1 ushizeAmakuru
Uwagurishije ikimasa ngo abe Mudugudu n’uwatowe ntarare ku buyobozi: Udushya twaranze amatora

Kuva tariki ya 24 Ukwakira 2026, hirya no hino mu gihugu hatangiye amatora y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku Mudugudu kugeza tariki ya 24 Ugushyingo ubwo hatorwaga Biro y’Inama Njyanama ya buri Karere na Komite Nyobozi irimo Meya na ba Visi Meya be. Ibi bivuze ko nibura uturere 27 twaraye tubonye abayobozi.

Uturere 27 twabonye abayobozi (Amafoto)
Hashize iminsi 2Amakuru
Uturere 27 twabonye abayobozi (Amafoto)

Mu turere 27 tutarimo utwo mu Mujyi wa Kigali habaye amatora y'abagize Biro y'Inama Njyanama n'abagize Komite Nyobozi z'uturere. Ni igikorwa cy'ingenzi kuko izi nzego zigira uruhare rukomeye ku buzima bw'abaturage n'iterambere ryabo. Imbere y'abacamanza, abatorewe kuba muri Komite Nyobozi y'Akarere barahiriye kubungabunga umutekano, guteza imbere ubukungu n'imibereho y'abaturage ndetse no gukemura ibibazo byabo.

Amakipe ya Police yashimangiye umwanya wa mbere muri Shampiyona ya Volleyball
Hashize iminsi 3Imikino
Amakipe ya Police yashimangiye umwanya wa mbere muri Shampiyona ya Volleyball

Amakipe ya Police VC mu bagabo n’abagore yashimangiye umwanya wa mbere muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ya Volleyball, nyuma yo gukomeza kwitwara neza mu mikino yabereye mu Karere ka Kirehe, aho yombi ataratsindwa umukino n’umwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Ibihugu birindwi bya Afurika bari kwigira ku Rwanda uko rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi
Hashize iminsi 4Amakuru
Ibihugu birindwi bya Afurika bari kwigira ku Rwanda uko rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi

Abayobozi bashinzwe serivisi z’ubuzima mu bihugu birindwi bya Afurika bari mu Rwanda mu rugendoshuri rugamije kwigira ku bunararibonye bwarwo mu gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko mu bigo nderabuzima no mu kazi k’abajyanama b’ubuzima.

Rwamagana: Bane bibaga ‘Cash power’ ku nzu z’abaturage bafatanywe umunani
Hashize iminsi 6Amakuru
Rwamagana: Bane bibaga ‘Cash power’ ku nzu z’abaturage bafatanywe umunani

Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano zikorera mu Murenge wa Nyakariro mu Karere ka Rwamagana, zataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwiba cash power ku nzu z’abaturage hirya no hino mu gihugu, bakajya kuzigurisha ku bandi baba bazikeneye cyane.

Ngoma: Umugabo bikekwa ko yari yasinze yarohamye mu Kiyaga cya Mugesera aburirwa irengero
19 Ugu 2026Amakuru
Ngoma: Umugabo bikekwa ko yari yasinze yarohamye mu Kiyaga cya Mugesera aburirwa irengero

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije mu Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, yatangiye ibikorwa byo gushakisha umugabo w’imyaka 52 waburiye irengero mu Kiyaga cya Mugesera, mu Karere ka Ngoma, nyuma yo kujya kuroba bikekwa ko yari yasinze.

Umulisa Joselyne umenyerewe muri Tennis yatorewe kujya mu Nama Njyanama ya Kirehe
19 Ugu 2026Amakuru
Umulisa Joselyne umenyerewe muri Tennis yatorewe kujya mu Nama Njyanama ya Kirehe

Umulisa Joselyne, umaze imyaka irenga 20 mu mukino wa Tennis mu Rwanda, yatorewe kuba umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kirehe, yiyemeza gufatanya na bagenzi be mu guteza imbere aka karere, by’umwihariko mu rwego rwa siporo n’ubuhinzi.

Nyuma y’imyaka 10 y’ubushakashatsi, u Rwanda rwabonye imbuto y’imyumbati ihangana na kabore
19 Ugu 2026Amakuru
Nyuma y'imyaka 10 y'ubushakashatsi, u Rwanda rwabonye imbuto y'imyumbati ihangana na kabore

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyatangiye guha abahinzi ntangarugero n’abatubuzi bo mu turere turindwi tw’igihugu imbuto nshya y’imyumbati ihangana n’indwara ya kabore, imaze igihe izahaza abahinzi, igatuma umusaruro ugabanuka cyane ndetse benshi bagahomba.

Iburasirazuba: BK Insurance yishyuye abahinzi miliyoni 204 Frw bahuye n’ibiza
17 Ugu 2026Ubukungu
Iburasirazuba: BK Insurance yishyuye abahinzi miliyoni 204 Frw bahuye n’ibiza

Ikigo cy’ubwishingizi cya BK Insurance cyishyuye miliyoni 204 Frw Koperative zihinga umuceri n’ibigori zo mu Ntara y’Iburasirazuba, nyuma y’uko zihuye n’ibihombo kubera ibiza zikaba zari zarashinganishije ibi bihingwa.

Kayonza: Umunyamakuru Beauté Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama
17 Ugu 2026Amakuru
Kayonza: Umunyamakuru Beauté Mushashi yatorewe kujya mu Nama Njyanama

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Aime Beaute Mushashi, yatorewe kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, asezeranya abamutoye ko azafatanya n’abandi mu guhashya amapfa akunze kwibasira aka Karere.

Ngoma: Umukecuru yatekewe umutwe yimanika mu giti cya Avoka
16 Ugu 2026Amakuru
Ngoma: Umukecuru yatekewe umutwe yimanika mu giti cya Avoka

Umukecuru w’imyaka 63 wari utuye mu Karere ka Ngoma, yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka yapfuye, bikekwa yiyahuye nyuma yo gutekererwa umutwe agatwarwa amafaranga n’abamuhaye imiti gakondo bamubeshya.

Ntidukeneye abayobozi b’abasinzi – Oda Gasinzigwa yahanuye abatowe
15 Ugu 2026Amakuru
Ntidukeneye abayobozi b’abasinzi – Oda Gasinzigwa yahanuye abatowe

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa, yasabye abatorewe guhagararira ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ubuyobozi kuzuza inshingano zabo, abibutsa ko igihugu kidakeneye abayobozi b’abasinzi cyangwa abadashyira mu bikorwa ibyo batorewe.

Ngoma: Ubuhinzi bw’inanasi bukorwa n’abagororwa bwinjije miliyoni 50 Frw, bahabwa 10%
15 Ugu 2026Amakuru
Ngoma: Ubuhinzi bw’inanasi bukorwa n’abagororwa bwinjije miliyoni 50 Frw, bahabwa 10%

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko ubuhinzi bw’inanasi bukorwa n’abagororwa mu Murenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma, bwinjirije Leta miliyoni 50 Frw mu mwaka ushize, aho abagororwa babukoramo bahawe 10% by’ayo mafaranga kugira ngo abafashe kwikemurira ibibazo bitandukanye.

Igororero rya Ngoma ryakuwemo abagore
13 Ugu 2026Amakuru
Igororero rya Ngoma ryakuwemo abagore

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, bwatangaje ko Igororero rya Ngoma ryafungirwamo abagore gusa, kuri ubu bakuwemo bagabanywa andi magororero, ryo risigara rifungirwamo abagabo gusa.

Ngoma: Yishe indaya yaketseho kumwiba ibihumbi 340 Frw, yijyana kuri Polisi
12 Ugu 2026Amakuru
Ngoma: Yishe indaya yaketseho kumwiba ibihumbi 340 Frw, yijyana kuri Polisi

Umugabo w’imyaka 48 wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yakubise bikomeye umugore wakoraga umwuga w’uburaya kugeza ubwo ashizemo umwuka, nyuma yo kumukekaho kumwiba ibihumbi 342 Frw, ahita anishyikiriza Polisi kugira ngo imufunge.

Minisitiri Nsengimana yasuye ishuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro
12 Ugu 2026Amakuru
Minisitiri Nsengimana yasuye ishuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasuye Ishuri rya Musamvu TSS riherereye mu Karere ka Ngoma, nyuma y’uko ryibasiwe n’inkongi y’umuriro yangije icumbi ry’abanyeshuri n’ibikoresho byabo, arabihanganisha ndetse abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.

Iburasirazuba: Abikorera batangiye gushora ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nyuma yo kurisobanukirwa
12 Ugu 2026Amakuru
Iburasirazuba: Abikorera batangiye gushora ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nyuma yo kurisobanukirwa

Abikorera bo mu Ntara y’Iburasirazuba basobanuriwe amahirwe atangwa n’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, by’umwihariko uburyo bashobora kuryifashisha mu kubona igishoro, kwagura ibikorwa byabo no kwizigamira, bamwe bahita bafata icyemezo cyo gutangira gushora imari kuri iri soko.

Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram