Aba bayobozi baturutse muri Bénin, Botswana, Nigeria, Repubulika ya Centrafrique, Tanzania, Malawi na Mozambique.

Ku wa Gatanu, tariki ya 20 Ugushyingo 2026, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Rwamagana, aho basuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire kugira ngo birebere uko ikoranabuhanga rya e-Buzima na cEMR rikoreshwa mu gutanga serivisi z’ubuvuzi.

Babanje kwakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, mbere yo gusura iki kigo nderabuzima, aho beretswe uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwakira no kuvura abarwayi, kubika amakuru yabo no kuyasangiza abaganga, ndetse n’uko abajyanama b’ubuzima barikoresha mu kazi kabo ka buri munsi.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, Ingabire Médiatrice, yabwiye IGIHE ko aba bashyitsi basobanuriwe uko u Rwanda rugenda ruva ku gukoresha amakaye n’impapuro mu buvuzi, rugana ku buryo bw’ikoranabuhanga bworoshya serivisi zihabwa abarwayi.

Baneretswe uko u Rwanda rwifashisha utudege tutagira abapilote (drones) mu kugeza imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku bigo nderabuzima.

Ati “Bashakaga kumenya uburyo dukoresha ikoranabuhanga rya e-Buzima, iri koranabuhanga rikoreshwa mu bigo by’ubuvuzi n’ikoranabuhanga rya cEMR rikoreshwa n’abajyanama b’ubuzima.”

“Twaberetse rero uko twavuye ku gukoresha impapuro dusigaye dukoresha ikoranabuhanga. Twaberetse rero inzira zose zikoreshwa z’ikoranabuhanga kugira ngo umurwayi avurwe nta mpapuro.”

Ingabire yasobanuye ko iri koranabuhanga rituma amakuru y’umurwayi yinjizwa muri sisitemu akimara kwakirwa, ku buryo ashobora koherezwa ku muganga cyangwa muri laboratwari bitabaye ngombwa ko yongera kwandikwa ku mpapuro.

Yavuze ko baneretswe uko ikoranabuhanga ryifashishwa mu kohereza abarwayi ku bitaro bavuye ku bigo nderabuzima, bigafasha abaganga kubona amakuru yabo mu buryo bworoshye.

Ku bijyanye n’abajyanama b’ubuzima, Ingabire yavuze ko ikoranabuhanga rya cEMR ryabafashije kugabanya ikoreshwa ry’amafishi, kuko ubu bashobora kwifashisha telefoni zigezweho mu kwandika no kubika amakuru y’abaturage baha serivisi.

Ati “cEMR ni ikoranabuhanga rindi abajyanama b’ubuzima bari gukoresha, aho bari kuva ku gukoresha amafishi. Bo bifashisha telefoni zigezweho ku buryo bibafasha kutongera kwandika ku mafishi nka kera. Ni ibintu rero biri kudufasha cyane, ni byo twabasangije kandi barabyishimiye cyane.”

Ingabire yavuze ko kimwe mu byatangaje aba bashyitsi ari ukubona abarwayi bari ku Kigo Nderabuzima cya Mwulire nta n’umwe witwaje agakaye k’amakuru y’ubuvuzi, mu gihe mu bihugu baturutsemo ubwo buryo bugikoreshwa.

Yongeyeho ko aba bayobozi bishimiye ibyo babonye, bagaragaza ubushake bwo guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’iryo mu bihugu byabo.

Ikigo Nderabuzima cya Mwulire gitanga serivisi z’ubuvuzi ku baturage bagera ku bihumbi 37 bo mu Murenge wa Mwulire no mu bice biwukikije. Ugereranyije, cyakira abarwayi 85 ku munsi.

Si ubwa mbere iki kigo nderabuzima gisurwa n’abanyamahanga bifuza kumenya uko u Rwanda rukoresha ikoranabuhanga mu buvuzi.

Ku wa 20 Nyakanga 2026, umunyemari w’Umunyamerika Bill Gates na we yasuye Ikigo Nderabuzima cya Mwulire, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kunoza serivisi z’ubuvuzi.