Uyu munyamakuru yatowe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ugushyingo 2026, ubwo hirya no hino mu turere hatorwaga abagore batanu bagize 30% by’abinjira mu Nama Njyanama z’uturere.
Mu Karere ka Kayonza abagore 11 ni bo biyamamarizaga kujya muri 30% aho batowemo abagore batanu, maze Aime Beaute Mushashi atorwa ku mwanya wa mbere ahigitse abandi mu majwi.
Mushashi yabwiye IGIHE ko yishimiye kwinjira mu Nama Njyanama y’Akarere avukamo, avuga ko zari inzozi zisohoreye igihe kugira ngo afatanye n’abandi mu gutanga ibitekerezo byiza kandi byubaka.
Ati “Iyo waharaniye ikintu ukakigeraho ntabwo biba byoroshye biba ari urugamba kuko muba muhatana ntabwo ari njye gusa wari urimo, nari ndi kumwe n’abandi benshi kandi bashoboye kuba rero nje mu bantu batanu muri 11 twari kumwe, ni ikintu cyo kwishimira no gushimira Imana.’’
Mushashi yavuze ko buri wese ari muri Politike kandi nta muntu waremewe kuyinjiramo wenyine, yavuze ko icyamuteye gushaka kujya mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kayonza ari ukugira ngo atange umusanzu we mu Karere asanzwe avukamo kugira ngo atange ibitekerezo byubaka byagateza imbere.
Ati “Akarere ka Kayonza hari ibibazo bibangamiye abaturage cyane cyane cya kibazo cy’amapfa tuzi twese, nzafatanya n’abandi rero mu gutanga ibitekerezo ku bisubizo byatuma agenda burundu, dufatanye n’abandi mu guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye. Ikindi nzaharanira ko umugore atera imbere kuko ninjiye no muri Njyanama aribo bantoye.’’
Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Nkiko Albert, yashimiye inteko yatowe asaba abatowe kuzashyira mu bikorwa ibyo bemereye ababatoye kugira ngo bafatanye n’abandi mu guteza imbere Akarere ka Kayonza.
Abagore batanu batorewe kwinjira mu Nama Njyanama bahagarariye abandi binyuze muri 30% harimo Aime Beaute Mushashi wagize amajwi 204, Tunga Catherine wagize amajwi 151, Kabatesi Esther wagize amajwi 158, Uwimana Josephine wagize amajwi 140 na Kabasinga Jesca wagize amajwi 143.
Biteganyijwe ko amatora azakomeza mu minsi iri imbere hatorwa abajyanama rusange umunani nyuma yaho tariki ya 24 Ugushyingo hakazatorwa Komite y’Inama Njyanama y’Akarere ndetse na Komite Nyobozi iyobora Akarere.
Inkuru bifitanye isano: Abagore bazajya muri Njyanama z’uturere batowe








Ibitekerezo 0