Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026, mu Mudugudu w’Akabeza, Akagari ka Nyagasozi, Umurenge wa Zaza, mu Karere ka Ngoma.
Bamwe mu baturage bo muri aka gace bavuze ko uyu mugabo yagiye kuroba mu kiyaga ku mugoroba, bikekwa ko yari yanyoye ibisindisha.
Bavuze ko nyuma yo kujya mu mazi, bategereje ko agaruka baraheba. Bamwe mu baturage bagiye kumushakisha ariko ntibamubona, bituma bakeka ko yaba yarohamye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yarohamye ubwo yari yagiye kuroba akoresheje ubwato butujuje ubuziranenge.
Yemeje ko Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Mazi ryatangiye ibikorwa byo gushakisha umurambo we mu Kiyaga cya Mugesera.
Ati “Ni umugabo wari wagiye kuroba ariko ari mu bwato butujuje ubuziranenge ararohama, yarohamye ejo kumugoroba. Ubu rero Polisi ishami rya Marine batangiye gushakisha umurambo we mu kiyaga cya Mugesera.’’
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kujya mu mazi banyoye ibisindisha cyangwa bakoresheje ubwato butujuje ubuziranenge.
Yabibukije kandi ko abajya mu mazi bagomba kuba bambaye imyenda yabugenewe ibarinda kurohama, ashimangira ko kutubahiriza amabwiriza agenga umutekano wo mu mazi bitemewe n’amategeko kandi bishobora gutuma ababirengaho bahanwa.





Ibitekerezo 0