Umulisa yatorewe uyu mwanya ku wa 17 Ugushyingo 2026, mu matora y’abagore batanu bahagarariye icyiciro cy’abagore mu myanya 30% bagenewe mu Nama Njyanama y’Akarere ka Kirehe.
Nyuma yo gutorwa, Umulisa yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we no ku muryango we kuba agiriwe icyizere cyo guhagararira abaturage b’akarere avukamo.
Yagaragaje ko yiteguye gukorana n’abandi bagize Inama Njyanama mu guteza imbere Kirehe, yizeza abaturage ko azakoresha imbaraga n’ubunararibonye afite kugira ngo bagere ku ntego z’iterambere.
Mu byo Umulisa ateganya gushyiramo imbaraga harimo guteza imbere ubuhinzi, by’umwihariko gufasha abahinzi kubona amasoko y’umusaruro wabo.
Yavuze ko Kirehe ari kamwe mu turere tweza urutoki ku bwinshi n’ibindi bihingwa bitandukanye, bityo ko azafatanya n’abandi mu gushakira abahinzi amasoko no kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu rwego rwa siporo, Umulisa yavuze ko azibanda ku kumenyekanisha umukino wa Tennis mu Karere ka Kirehe, by’umwihariko mu bana bato n’abagore, kugira ngo barusheho kuwumenya no kuwitabira.
Ati “Tugiye gufatanya mu kuzamura Siporo muri rusange, njye nk’umukinnyi wa Tennis nzashishikariza abaturage cyane cyane abana bato n’abagore kumenya uyu mukino wa Tennis kugira ngo na wo umenyekane mu Karere ka Kirehe.’’
Umulisa Joselyne ni umwe mu bagore bakinnye Tennis ku rwego rwo hejuru mu Rwanda, akaba afite ubunararibonye bw’imyaka irenga 20 muri uyu mukino.
Ni na we washinze umuryango Tennis Rwanda Children’s Foundation (TRCF), ufite ishuri ryigisha abana gukina Tennis, mu rwego rwo guteza imbere impano z’abakiri bato.






Ibitekerezo 0