Ibi yabigarutseho ku wa 15 Ugushyingo 2026, ubwo yakurikiranaga ibikorwa by’amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akarere ka Kayonza no mu tundi turere.
Gasinzigwa yashimiye urubyiruko n’abagore bitabiriye amatora, by’umwihariko abiyemeje guhatanira imyanya y’ubuyobozi kugira ngo batange umusanzu mu iterambere ry’igihugu.
Yavuze ko umubare munini w’abagore n’urubyiruko biyamamaje muri uyu mwaka utanga icyizere cy’uko abatorewe imyanya itandukanye bazagira uruhare mu guteza imbere ibyiciro bahagarariye.
Yasabye abatowe kutazarangwa no kudashyira mu bikorwa inshingano zabo, ahubwo bagakorana n’inzego z’ubuyobozi mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Ati ‘‘Abatowe turizera ko nyuma tutazabona hakora umuntu umwe cyangwa babiri, ubuyobozi bw’Akarere bubatezeho amaboko yo kuzamura ibi byiciro. Aba bantu babahaye icyizere turizera ko ejo nibabahamagara bazababona, ntihazagire umara imyaka itanu nawe atazi ibyo yakoze.’’
Gasinzigwa yanagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga abayobozi, ashimangira ko ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bidakwiye kuranga abantu bafite inshingano zo kuyobora abandi.
Yakomeje agira ati ‘‘Ntushobora kuba umuyobozi mwiza waraye wasinze kandi n’igihugu cyacu ntigikeneye abayobozi b’abasinzi. Urubyiruko aho muri dukomeze dushyiremo imbaraga, iyo mwagiye mu biyobyabwenge mubabaza ababyeyi n’igihugu, mwe mwagiye mu buyobozi muhaguruke mukorane n’ubuyobozi mufashe urundi rubyiruko.’’
Batamuriza Rose, watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Kayonza, yavuze ko azashyira imbaraga mu gufatanya n’abagore gukemura ibibazo bikibangamiye imibereho y’imiryango.
Yijeje kandi guharanira iterambere ry’abagore bo muri aka karere mu myaka itanu iri imbere, binyuze mu bufatanye n’inzego zitandukanye.
Rukundo Thomas, watorewe kuba Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Kayonza, yavuze ko azafatanya na bagenzi be kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano, biri mu bibazo bibangamiye urubyiruko.
Yijeje kandi gushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko no kurufasha kubyaza umusaruro amahirwe ahari.
Biteganyijwe ko amatora y’inzego z’ibanze azakomeza mu cyumweru gitaha, aho hazatorwa abagore bahagararira 30% by’abagize Inama Njyanama z’uturere n’abandi bajyanama.
Amatora y’abagize Komite Nyobozi z’uturere ateganyijwe ku wa 24 Ugushyingo 2026.








Ibitekerezo 0