Ibi byamenyekanye ku wa 15 Ugushyingo 2026, aho byabereye mu Kagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma.
Umurambo wa nyakwigendera wabonywe n’abaturanyi ubwo bamusangaga amanitse mu giti cya Avoka bituma bahuruza ubuyobozi. Abo mu muryango wa nyakwigendera bo bavuga ko babanje kumubura baramushakisha kugeza ubwo babwirwaga ko yasanzwe mu giti yapfuye.
Umugabo wa nyakwigendera yavuze ko umugore we yari amaze iminsi afite agahinda k’amafaranga yatekewe umutwe akayatanga. Ayo mafaranga ngo yayahaye abantu bamuhaye imiti gakondo bamubeshya bituma abaha amafaranga menshi, nubwo atigeze avuga umubare wayo.
Yavuze ko ngo uyu mukecuru yahoraga amubwira ko ayo mafaranga yamubabaje ku buryo atiyumvishaga ko ari we wayatanze kandi ko kubyakira byamunaniye.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Ngoma, Ingabire Benoit, yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mukecuru bayamenye nyuma y’uko umuturanyi wamusanze mu giti yapfuye ahuruje inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano bituma bajyayo maze ahagana saa tatu batangira gukura wa murambo mu giti.
Ati “ Twahageze turi kumwe n’izindi nzego z’umutekano, dusanga koko amanitse mu giti yapfuye, iyo bimeze bityo igikorwa ni ugutangira iperereza. Ubu umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma.’’
Ingabire yakomeje avuga ko amakuru y’ibanze babonye avuga ko nta makimbirane yari afitanye n’umugabo we cyangwa abo mu muryango we. Yijeje ko iperereza ryatangiye gukorwa rizahishura icyatumye yiyahura cyangwa se niba yishwe.
Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihererena ibibazo ahubwo bakegera abayobozi kugira ngo babafashe kubishakira ibisubizo. Yasabye abaturage kandi kujya batanga amakuru yihuse ku muntu babonye ushaka kwiyahura n’ufite ibibazo byinshi kugira ngo aganirizwe hakiri kare.
Kuri ubu umurambo w’uyu mukecuru w’imyaka 63 wajyanywe ku bitaro bya Kibungo kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.





Ibitekerezo 0