BPR-Banner
ILPD
  • Kinyarwanda
  • English
  • French
IGEHE Logo
Akagera-Banner
  • Ahabanza
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuzima
  • Ubukerarugendo
  • Ubutabera
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Amakuru
  • Diaspora
  • Abantu
  • English
  • French

Iyandikishe mu bohererezwa amakuru yacu

Amakuru agezweho ahita akugeraho

Dukurikire

Amakuru

  • Amakuru
  • Ubukungu
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Ubuzima
  • Ikoranabuhanga
  • Amashusho

IGIHE

  • Abo turi bo
  • Twandikire

Tugane

  • Kwamamaza
  • Gutanga amakuru
  • Amatangazo

Bana natwe aho uri hose

Application ya IGIHE wayisanga

  • Download on theApp Store
  • GET IT ONGoogle Play

© 2026 IGIHE.com. All rights reserved

  • Amategeko agenga imikoreshereze
  • Amategeko ajyanye n'amakuru bwite
LIVE: Ni bande bagiye kuyobora uturere 27: Kurikira amatora (Amafoto)
Amakuru
Camille Ndikumana
ByCamille Ndikumana, Jean de Dieu Tuyizere, Niyontegereje Etienne, Nsanzimana Erneste, Nshimiyimana Eric, Nshimiyimana ThéogèneKu wa 24 Ugushyingo 2026 saa 10:25
Sangiza
  • Facebook
  • X
  • LinkedIn
  • WhatsApp
LIVE: Ni bande bagiye kuyobora uturere 27: Kurikira amatora (Amafoto)
Incamake
  • Haratorwa abagize Biro z’Inama Njyanama n’abagize Komite Nyobozi z’Uturere.
  • Mu batorwa harimo ba Meya n’ababungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
  • Inama Njyanama y’Akarere ni yo yemeza ingengo y’imari, igena icyerekezo cy’iterambere ikanagenzura imikorere ya Komite Nyobozi.
  • Komite Nyobozi y’Akarere ishinzwe gushyira mu bikorwa ibyemezo by’Inama Njyanama.
  • Abagize Komite Nyobozi bafite inshingano zo kubungabunga umutekano, guteza imbere ubukungu, imibereho myiza y’abaturage no gukemura ibibazo byabo.
  • Buri mezi atandatu, abagize Komite Nyobozi bagomba gutanga raporo y’ibikorwa byabo imbere y’Inama Njyanama.
14:16Amakuru
LIVE
Gakenke iracyafitiye Mukandayisenga Vestine icyizere

Mukandayisenga Vestine yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Gakenke muri manda ya 2026-2030.

Irakarama Justin yatorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Hakizimana Jean Bosco atorerwa kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage.

Mugwiza Telesphore yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Gakenke, Mukagaju Odette atorerwa kuba Visi Perezida wayo, Ishimwe Marie Yvonne atorerwa kuba Umunyamabanga.

Mukandayisenga Vestine azakomeza kuyobora Akarere ka Gakenke
Sangiza abandi
14:08Amakuru
LIVE
Bikorimana ni Meya mushya wa Ngororero

Mu Karere ka Ngororero, Bikorimana Jean Paul yatorewe kuba Umuyobozi wako, asimbuye Nkusi Christophe.

Iraguha Yvette yatorewe kuba Umuyobozi wungirije w'akarere ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Ndikubwimana Jean Paul atorerwa kuba Umuyobozi wungirije w'akarere ushinzwe imibereho myiza y'abaturage.

Muri aka karere, Nyirangirimana Immaculée yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama, Sebazungu Modeste atorerwa kuba Visi Perezida, naho Ingabire Marie Louise atorerwa kuba Umunyamabanga wayo.

Sangiza abandi
13:53Amakuru
LIVE
Burera yabonye Meya mushya

Niyibizi Ildephonse yatorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Burera, asimbuye Mukamana Soline.

Niyibizi yakoze mu ishuri rikuru rya MIPC ryigisha imyuga n’ubumenyi ngiro, aho yari ashinzwe ingengo y’imari n’igenamigambi.

Sangiza abandi
13:47Amakuru
LIVE
Mupenzi Narcisse yongeye kugirirwa icyizere i Nyamasheke

Mupenzi Narcisse yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Nyamasheke. Yatangiye kuyobora aka karere mu Ukuboza 2023, asimbuye Joseph Désiré Muhayeyezu wari umuyobozi w'agateganyo.

Sangiza abandi
13:40Amakuru
LIVE
Nyabihu yabonye Meya mushya

Uwingabire Jacqueline yatorewe kuyobora Akarere ka Nyabihu, asimbuye Mukandayisenga Antoinette.

Sangiza abandi
13:29Amakuru
LIVE
Rangira Bruno yongeye kugirirwa icyizere i Kirehe

Rangira Bruno yatorewe kuyobora Akarere ka Kirehe. Ni umwanya yari asanzweho muri manda ishize.

Yatorewe kuyobora Kirehe bwa mbere mu Ugushyingo 2021, ubwo hatorwaga abayobozi b'uturere hirya no hino mu gihugu.

Sangiza abandi
13:19Amakuru
LIVE
Nyaruguru yatoye Meya mushya

Siboyintore Theodat yatorewe kuyobora akarere ka Nyaruguru, asimbuye Dr. Murwanashyaka Emmanuel.

Yari umwarimu muri Kaminuza akanaba Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye.

Sangiza abandi
13:07Amakuru
LIVE
Meya mushya wa Rulindo

Uwamahoro Chantal yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Rulindo muri manda y'imyaka itanu. 

Asimbuye Mukanyirigira Judith.

Sangiza abandi
13:03Amakuru
LIVE
Muhanga yabonye umuyobozi mushya

Niyonshuti Gérard yatorewe kuyobora Akarere ka Muhanga, asimbuye Kayitare Jacqueline. 

Niyonshuti yari asanzwe ari Umuyobozi muri kaminuza.

Sangiza abandi
12:43Amakuru
LIVE
Meya mushya i Rwamagana

Musabwasoni Marie Grace Sandra yatorewe kuyobora Akarere ka Rwamagana, asimbuye Mbonyumuvunyi Rajab wari umaze imyaka 10 akayobora.

Sangiza abandi
12:39Amakuru
LIVE
Kamonyi yabonye umuyobozi mushya

Murekatete Patricie yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi, asimbuye Dr. Nahayo Sylvère.

Murekatete yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kagarama mu Karere ka Kicukiro.

Sangiza abandi
12:36Amakuru
LIVE
Mwarimu yatorewe kuyobora Ruhango

Mukasonga Virginie yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Ruhango. Yari asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza.

Sangiza abandi
12:32Amakuru
LIVE
Nyamagabe yabonye umuyobozi mushya

Habimana Thadée yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe.  asanzwe ari Umuyobozi wako wungirije ushinzwe ubukungu.

Sangiza abandi
12:28Amakuru
LIVE
Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuyobora Bugesera

Mutwara Ezra Gahiga yatorewe kuba Umuyobozi mushya w'Akarere ka Bugesera.

Asimbuye Mutabazi Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.

Sangiza abandi
12:25Amakuru
LIVE
Huye yabonye umuyobozi mushya

Nshimiyimana Vedaste ni we utorewe kuyobora Akarere ka Huye, asimbuye Sebutege Ange wamaze imyaka 10 akayobora.

 Nshimiyimana yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Amajyepfo.

Sangiza abandi
12:20Amakuru
LIVE
Mulindwa Prosper yongeye kugirirwa icyizere i Rubavu

Mulindwa Prosper wayoboraga Akarere ka Rubavu kuva mu Ukuboza 2023, yongeye gutorerwa kukayobora.

Mbere yo kuyobora Rubavu, Mulindwa yabaye Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rutsiro, avuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yari umuyobozi ushinzwe igenamigambi ry’inzego z’ibanze.

Sangiza abandi
12:16Amakuru
LIVE
Gakumba Vincent ni Umuyobozi mushya wa Rutsiro

Gakumba Vincent wari Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe umutekano n’iperereza (NISS) mu Ntara y’Iburengerazuba, yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro.

Sangiza abandi
12:10Amakuru
LIVE
Ntihinyurwa Joseph wari Gitifu w’Umurenge yatorewe kuyobora Gisagara

Ntihinyurwa Joseph ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gisagara. Yari asanzwe ayobora Umurenge wa Nyabimata mu karere ka  Nyaruguru.

Sangiza abandi
12:07Amakuru
LIVE
Gicumbi ibonye umuyobozi mushya

Hategekimana Jean Bosco yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi. Asimbuye Nzabonimpa Emmanuel wayoboye aka karere kuva mu Ugushyingo 2021.

Sangiza abandi
12:02Amakuru
LIVE
I Musanze batoye umuyobozi

Berwa Marie Grace yatorewe Umuyobozi w’Akarere ka Musanze. Asanzwe mu nama y’ubuyobozi y’ishuri rikuru rya MIPC ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.

Sangiza abandi
11:55Amakuru
LIVE
Kayonza yabonye umuyobozi

Hategekimana Fred yatorewe kuyobora Akarere ka Kayonza. Yari asanzwe ari Umuyobozi w'agateganyo w'aka karere kuva tariki ya 8 Ukuboza 2025, asimbuye Nyemazi John Bosco.

Sangiza abandi
11:51Amakuru
LIVE
Niyonagira Nathalie agiye kongera kuyobora Ngoma

Niyonagira Nathalie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ngoma.

Yatangiye kuyobora aka karere mu Ugushyingo 2021, asimbuye Aphrodis Nambaje.

Sangiza abandi
11:41Amakuru
LIVE
Kakooza Henry yongeye kugirirwa icyizere i Nyagatare

Kakooza Henry wari usanzwe ayobora Akarere ka Nyagatare by'agateganyo muri manda ishize, atorewe kuyobora aka karere.

Mbere yo kuba Meya wa Nyagatare, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye na Rwamagana. Yanabaye inzobere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

Kakooza Henry agiye kuyobora Nyagatare muri manda y'imyaka itanu

Sangiza abandi
11:33Amakuru
LIVE
Nyanza ibonye umuyobozi

Dr. Bimenyimana Pierre Célèstin yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Yari asanzwe ari umwarimu n'umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Taekwondo mu Rwanda.

Sangiza abandi
11:19Amakuru
LIVE
Gatsibo ibonye umuyobozi mushya

Sekanyange Jean Leonard ni we watorewe kuyobora Akarere ka Gatsibo. Asimbuye Gasana Richard wari umaze imyaka 10 ayobora aka karere.

Muri manda ishize, Sekanyange yari Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu.

Sekanyange Jean Leonard yatorewe kuba Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo
Sangiza abandi
11:16Amakuru
LIVE
Batatu bagize Biro y’Inama Njyanama ya Nyagatare batowe

Mu Karere ka Nyagatare hatowe  abagize Biro nshya y’Inama Njyanama y’Akarere, aho Kabagambe Wilson yatorewe kuba Perezida w’Inama Njyanama.

Abandi batorewe kuyoborana na we ni Rubasha Herbert wagizwe Visi Perezida, mu gihe Niyonkuru Clemantine yagizwe Umunyamabanga w’Inama Njyanama.

Sangiza abandi
11:09Amakuru
LIVE
Muzungu Gerald yongeye kugirirwa icyizere i Karongi

Mu Karere ka Karongi, Muzungu Gerald yongeye gutorerwa kukayobora, agira amajwi 519.

Muzungu amaze imyaka 20 mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, akaba yari amaze umwaka umwe ayobora Karongi.

Mbere yo kujya mu Karere ka Karongi, yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe imyaka 10.

Muzungu Gerald agiye gukomeza kuyobora Karongi
Sangiza abandi
11:00Amakuru
LIVE
Umuyobozi wa RTB muri Biro y’Inama Njyanama ya Karongi

Mu Karere ka Karongi, Umukunzi Paul yatorewe kuyobora Inama Njyanama ku majwi 13 muri 17 y'abatoye. Asanzwe ari Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyuga n'ubumenyingiro, RTB.

Naho Munyaburanga Alain usanzwe ari Umuyobozi w'ikigo Afrinest Engineering Ltd gikora ubwato, yatorewe kuba Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi.

Umukunzi Paul yatorewe kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi

Sangiza abandi
10:48Amakuru
LIVE
Sindayiheba Phanuel yongeye kugirirwa icyizere i Rusizi

Sindayiheba Phanuel yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Rusizi. Yari ahatanye n'abandi bakandika babiri barimo Uwimana Isaac na Uwamahoro Dorcas.

Amatora ya Komite Nyobozi y'Akarere ka Rusizi yakurikiye aya Biro y'Inama Njyanama y'Akarere.

Sindayiheba Phanuel agiye kongera kuyobora Rusizi

Sangiza abandi
10:43Amakuru
LIVE
Inama Njyanama ya Huye yabonye Perezida

Mu Karere ka Huye, Dr. Kagwesage Anne Marie yongeye gutorerwa kuyobora Inama Njyanama, ku majwi 14 muri 17 y'abatoye bose.

Dr. Kagwesage yongeye kugirirwa icyizere mu Karere ka Huye.
Sangiza abandi
10:35Amakuru
LIVE
Perezida w’Inama Njyanama ya Rusizi yamenyekanye

Mu Karere ka Rusizi, abakozi ba Komisiyo y'Igihugu y'Amatora babanje kurahira mbere y'uko itora ritangira. Hakurikiyeho indahiro z'abajyanama bashya.

Ku mwanya wa Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi, hiyamamaje Dr. Uwizeye Odette gusa, atorwa n'abajyanama bose uko ari 17. N'ubusanzwe yari kuri uyu mwanya muri manda ishize.

Karangwa Cassien yatorewe umwanya wa Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi. Asanzwe ari umukozi muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, aho ashinzwe ibijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga.

I Rusizi kandi, Niyonshuti Pascal yatorewe kuba Umunyamabanga w'Inama Njyanama y'akarere. Asanzwe ari umuyobozi w'ishami rya Banki ya Kigali mu Mujyi wa Kamembe.

Dr. Uwizeye Odette yongeye kugirirwa icyizere, atorerwa kuba Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi
Sangiza abandi
10:26Amakuru
LIVE
Ba Meya bashya bagiye kumenyekana

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, mu Rwanda hateganyijwe amatora y’abagize Komite Nyobozi z’Uturere na Biro z’Inama Njyanama z’Uturere, bazagira uruhare mu kugena icyerekezo cy’iterambere no gukemura ibibazo by’abaturage.

Mu bagomba gutorwa harimo Abayobozi b’Uturere (Meya) n’ababungirije bashinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Aya matora ni indi ntambwe mu rugendo rwo kuvugurura inzego z’ibanze, zifite inshingano zikomeye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, guteza imbere imibereho y’abaturage no kubagezaho serivisi.

Sangiza abandi

Ibitekerezo 0

0 / 1000
Imeri yawe ntigaragara ku rubuga. Ikoreshwa mu kugenzura gusa.
Loading comments...
Komeza udukurikire
Facebook
Youtube
TikTok
WhatsApp
X (Twitter)
Instagram