Ubu buhinzi bukorerwa mu Mudugudu wa Makoma, Akagari ka Ruhende, mu Murenge wa Zaza, bwatangiye mu 2012, bukorwa n’abagororwa binyuze muri RCS. Kuri ubu, inanasi zihingwa ku buso bwa hegitari 21.

Umuyobozi w’Igororero rya Ngoma, SS Kayirangwa Collette, yavuze ko ubuhinzi bw’inanasi buri mu mirimo nyongeramusaruro ikorwa n’abagororwa, igamije guteza imbere imibereho yabo no kongera ubushobozi bw’igororero.

Yasobanuye ko mu mwaka ushize, ubu buhinzi bwinjije miliyoni 50 Frw, aho abagororwa babugizemo uruhare bahawe 10% by’ayo mafaranga kugira ngo abafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ati “Mu mwaka ushize twabonye umusaruro wa toni 125 twinjiza miliyoni 50 Frw. Uyu musaruro kandi udufasha mu kunganira imibereho myiza y’abagororwa n’abakozi. Ikindi abagororwa baba bahinze izi nanasi bahabwa 10% by’umusaruro tubona, ayo mafaranga ashobora kuyoherereza umuryango cyangwa akayakemuza ibibazo bye bwite.’’

SS Kayirangwa yavuze ko mu mwaka ushize, abagororwa 87 bagabanye 10% ya miliyoni 50 Frw zinjijwe n’ubuhinzi bw’inanasi, aho buri wese yabonye nibura ibihumbi 57 Frw.

Yongeyeho ko bamwe muri abo bagororwa boherereje ayo mafaranga imiryango yabo, mu gihe abandi bayifashishije mu kwikemurira ibibazo byabo bwite.

Nsengumuremyi Michelle, wakatiwe igifungo cy’imyaka 27 azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko ubuhinzi bw’inanasi bubafasha kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, ari na ko babona amafaranga abafasha mu mibereho yabo.

Yagaragaje ko gukora imirimo nyongeramusaruro bibaha amahirwe yo gusohoka mu igororero, bagakora kandi bakunguka ubumenyi buzabafasha kwiteza imbere nibasoza ibihano byabo.

Harerimana Gaspard, usigaje imyaka ine ngo arangize igihano yakatiwe, yavuze ko amafaranga akura mu buhinzi bw’inanasi yamufashije gukomeza gushyigikira imyigire y’abana be, kuko ayo ahabwa ayohereza umuryango we.

Yashimye kandi kuba inanasi bahinga zifasha no kunganira ifunguro ry’abagororwa.

Ati “Gukora mu buhinzi bw’inanasi byatumye mbona umushinga nshobora kuzakora nkiteza imbere ninsoza igihano cyanjye. Ikindi kuba turi hanze tutari mu Igororero, turakora imitsi ikarambuka za ndwara zitandukanye ntizidufate kuko umuntu aba akora umunsi ku munsi. Ikindi niyo turekuwe ukomerezaho ukiteza imbere, bitandukanye n’umuntu uba uri mu Igororero yicaye gusa.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Zaza, Mugirwanake Charles, yavuze ko ubuhinzi bw’inanasi bukorwa na RCS bwabereye urugero abaturage bo muri uwo murenge, aho benshi batangiye kubwigiraho uburyo bwo guhinga inanasi kijyambere.

Yasobanuye ko abaturage bifuza gutangira ubu buhinzi bahabwa ingemwe ku buntu, bikaba byaratumye benshi basobanukirwa ko ubutaka bwabo bushobora kwera inanasi mu gihe zihinzwe mu buryo bwa kinyamwuga.

Ati “Ubu imyumvire y’abaturage benshi yarahindutse, ikindi imyumvire y’Igororero n’abaturage yarahindutse, abenshi baza kubigiraho uko bahinga neza.’’

RCS yatangaje ko ifite gahunda yo kwagura ubuso buhingwaho inanasi, inashishikariza abikorera kuyegera kugira ngo bafatanye kuzibyaza umusaruro.

Kuri ubu, ubuhinzi bw’inanasi bukorwa n’abagororwa 79.