Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, RCS, CS Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko iki cyemezo cyafashwe mu minsi ishize ubwo hasenywaga Igororero rya Ririma ryari riherereye mu Karere ka Bugesera. Yavuze ko ubuyobozi bwahisemo kugabanya amagororero y’abagore kuko wasangaga hafungiwemo abantu bake.

Ati “ Ubwo twafungaga Igororero rya Bugesera, twahisemo ko tunagabanya amagororero y’abagore bagasigara bari mu Igororero rya Nyarugenge, irya Musanze na Nyamagabe gusa, kuko n’amagororero y’abagabo yari yagabanyijwe. Rero kugira ngo hatangwe umwanya ku bagabo kuko ari bo benshi mu magororero, hano i Ngoma havanwe abagore bajyanwe ahandi, iri turyimuriramo abagabo.’’

CS Sengabo yavuze ko Igororero rya Ngoma kuri ubu riri kubarizwamo abagororwa 1500 bagiye bakurwa mu yandi magororero mu rwego rwo kwirinda ko habonekamo ubucucike. Yavuze ko abagore bari bahafungiwe bari bake bagiye bashyirwa mu yandi magororero kandi ko nta kibazo byateje.

Kuri ubu u Rwanda rusigaranye amagororero 13 ari kugororerwamo abagera ku bihumbi 65. Muri aya magororero arimo abagore ni Igororero rya Nyarugenge, irya Musanze ndetse n’irya Nyamagabe.