Ibi byabaye mugitondo cyo ku wa 25 mu Mudugudu wa Bukumba mu Kagari ka Bushenyi mu Murenge wa Mareba mu Karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abagize iyi Koperative ya Isano irobera mu Kiyaga cya Cyohoha, bari bafite amakuru ko hari ba rushimusi baraza kubibira amafi. Bishyize hamwe bakora umukwabo wo gufata abo bantu ariko nta rwego na rumwe babibwiye.
Ati “ Bagezeyo bashaka kurwanira mu mazi hagati, abo ba rushimusi basa n’abahunga bava mu mazi. Bageze imusozi ba barobyi batangira kubakubita, haje gukomereka ba rushimusi bane. Polisi yaje kubimenya ijyayo abo barushimusi bane bakomeretse bajyanwa kwa muganga, umwe aza gupfirayo kubera kuva amaraso menshi.’’
SSP Twizeyimana yavuze ko abandi batatu bari bakomeretse cyane bahise bajyanwa kuvurirwa ku bitaro bya Nyamata, mu gihe abo barobyi hahise hafatwa abagera ku munani bazira kwihanira.
Ati “ Abaturage turabasaba gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyahungabanya umutekano, nibirinde kwihanira ikibazo cyose cyabaho turabagira inama yo kwirinda kwihanira kuko hari inzego zibishinzwe. Igihe cyose ubonye abantu barwana irinde kuba umufatanyacyaha ahubwo ubibwire inzego z’umutekano, ikindi nibirinde gukingirana ikibaba.’’
SSP Twizeyimana yasabye abaturage kujya batanga amakuru cyane cyane ku bantu baturiye ibiyaga, bagatanga amakuru y’abantu bagura umusaruro w’amafi mu buryo butemewe.
Kuri ubu aba barobyi bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha mu gihe iperereza rigikomeje ngo hashakishwe n’abandi babigizemo uruhare.





Ibitekerezo 0