Aba bagabo bafatiwe mu bikorwa wakozwe mu ijoro ryacyeye tariki ya 19 Ugushyingo 2026, aho byakozwe n’inzego z’ibanze zifatanyije n’inzego z’umutekano zita muri yombi abagabo bane bari mu itsinda ry’abandi benshi biba Cash Power mu gihugu hose bakongera bakazigurisha abandi baturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakariro, Muhoza Theogene, yabwiye IGIHE ko mu mukwabo baraye bakoze bafashe abantu bane bafite cash power umunani biba ku nzu z’abaturage bakajya kuzigurisha mu tundi turere.

Yagize ati ‘‘ Twaraye dukoze umukwabo nijoro, dufata abantu biba cash power n’abazimanika. Twafashe cash power umunani harimo izakuwe ku nzu z’abaturage muri Nyakariro, Nzige n’izakuwe mu Murenge wa Jabana muri Kigali. Akenshi umuturage araryama akabona umuriro urabuze akagira ngo ni ibisanzwe ari aba bantu bayikase bakayikuraho.’’

Gitifu Muhoza yavuze ko cash power imwe bababwiye ko bayigurisha hagati y’ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw ku muturage uyishaka byihutirwa. Yavuze ko kandi ari itsinda rinini ririmo abajya kuziba n’abandi bashinzwe kuzigurisha, aho abenshi ari abahoze ari abakozi ba REG bakaza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi.

Ati ‘‘ Ubutumwa duha abaturage ni ukubasaba kwirinda kugura cash power z’injurano, nibagane ibiro bya REG bibegereye babafashe babahe cash power zizewe. Izi bagura ziba zibwe iyo uyifatanywe uhanwa nk’umujura.’’

Kuri ubu aba bagabo bane bakekwaho kwiba izi cash power bajyanywe gufungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu mu gihe hagikorwa iperereza.