Ibi yabigarutseho mu nama ya YouthConnekt Africa Summit i Kigali, ku wa 26 Ugushyingo 2026, mu kiganiro cyateguwe na Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda (UN Women) ku ruhare rw’urubyiruko mu kubaka umutekano kuri internet.
Dr Murangira B. Thiery, yavuze ko ubu kimwe mu bibazo bahura na byo ari abantu basigaye batinya gutanga amakuru ku ihohoterwa bakorewe kubera impungenge z’uko inkuru yabo yakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, amafoto yabo agahererekanywa cyangwa bagatukwa n’abo batazi.
Ati “Abakorewe ihohoterwa batinya uko ku mbuga nkoranyambaga n’abandi bazikoresha bazabyakira. Bahangayikishwa n’uko abantu bazabafata n’uko bishobora kubangiriza izina. Ikibabaje kurushaho ni uko usanga amakosa agerekwa ku wahohotewe, aho kugaya uwamuhohoteye.”
Akomeza ati “Icyo dukwiye gukora ni ugushyigikira umuntu wagize ubutwari bwo gutanga amakuru ku cyaha yakorewe. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwiye kwirinda guca intege abatanga amakuru, bakwiye nibura kwamagana uwakoze ihohoterwa.”
Dr. Murangira yagaragaje ko iyo abantu batangiye gucira urubanza uwatanze amakuru, bamubaza impamvu yavuze cyangwa bakamugerekaho amakosa y’uwamuhohoteye, baba bamwongerera umutarwaro, ibituma bamwe birangira banze gutanga ayo makuru.
Ati “Twabonye iyo ushinjwa ihohoterwa ari umuntu uzwi cyane, uwahohotewe akunze kugawa, guteshwa agaciro no gutotezwa. Ibyo bishobora kumuca intege zo gushaka ubutabera. Ubutumwa burasobanutse, ntuzaterwe ipfunwe no gutanga amakuru, uwahohoteye ni we ukwiye kurigira.”
Wilaiza Nipuete wo muri Mozambique, yavuze ko gutotezwa no gutukwa kuri internet bituma abakobwa bamwe batinya kuvuga, gusangiza abandi ibitekerezo byabo cyangwa gukoresha internet.
Ati “Muri iki gihe, abakobwa n’abagore benshi bakiri bato bahura n’ibitutsi, gutotezwa n’ubundi buryo bw’ihohoterwa kuri internet. Ibyo bituma bamwe mu bakobwa batinya kuvuga, gusangiza abandi ibitekerezo byabo cyangwa gukoresha internet muri rusange.”
UN Women yasabye ko umutekano w’abakobwa ugera no ku mbuga nkoranyambaga
Uhagarariye UN Women mu Rwanda, Marie Goreth Nizigama, yagaragaje ko ihohoterwa ryo ku mbuga nkoranyambaga rimaze kuba ikibazo gihangayikishije, asaba za guverinoma kwita ku kurengera abakorewe ihohoterwa no kubafasha kugera ku butabera hashyirwaho n’ingamba zo kurirwanya.
Ati “Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko 28% by’abagore bakoresha ikoranabuhanga bavuze ko bahuye n’ibituma bumva ko umutekano wabo uri mu kaga. Ibyo bishobora gutuma bava kuri izo mbuga. Guhindura ibyo bikorwa ni inshingano dusangiye, kandi buri wese muri twe ashobora kugira icyo akora ngo abagore bagire umutekano ku mbuga nkoranyambaga.”
Nizigama yasabye abasore kugira uruhare mu kurwanya imvugo n’imyitwarire isuzugura abagore, yibutsa ko abakobwa n’abagore bakiri bato kugira uruhare mu kurengera bagenzi babo bahuye n’ihohoterwa.
Imibare y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) igaragaza ko mu mwaka wa 2024/2025, abana 4.138 bakorewe ihohoterwa mu Rwanda.











Ibitekerezo 0