Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yagiranye ibiganiro n’abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ikorana n’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, baganira ku gushimangira ubufatanye mu gukingira no kurwanya indwara.
Ibiganiro byabereye ahabereye inama ya CPHIA 2026. Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yahuye n’Umuyobozi Mukuru wa Gavi, umuryango mpuzamahanga uteza imbere ikwirakwizwa ry’inkingo, Dr Sania Nishtar n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Global Fund, Peter Sands.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko baganiriye ku buryo bwo kunoza gahunda zo gukingira no korohereza abantu kubona inkingo bazikeneye. Banibanze ku gushimangira intambwe imaze guterwa mu kurwanya SIDA, igituntu na malariya.
Baganiriye kandi ku gushyigikira gahunda z’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kubaka urwego rukomeye kandi rushobora guhangana n’ibyorezo n’ibindi bibazo byibasira ubuzima bw’abaturage.
Gavi ifasha ibihugu kwagura no kunoza gahunda zo gukingira, mu gihe Global Fund ishyigikira ibikorwa byo kurwanya SIDA, igituntu na malariya.







Ibitekerezo 0