Ni urugendo rw’iminsi itatu rwateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na Ambasade z’u Rwanda mu Busuwisi no mu Budage, rwatangiriye i Zürich ku wa 24 Ugushyingo 2026, rukomereza i Munich ku wa 25, rusorezwa i Düsseldorf ku wa 26 Ugushyingo.
Rwabaye umwanya wo guhuza ibigo nyarwanda bikora mu bukerarugendo n’ibyo muri ibyo bihugu, kugira ngo biganire ku mahirwe y’ubufatanye mu kuzana ba mukerarugendo mu Rwanda no guteza imbere ishoramari muri uru rwego.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, yavuze ko uru rugendo rwari rugamije kumenyekanisha amahirwe yo gusura u Rwanda mu bigo byo mu Burayi bitegura ingendo z’ubukerarugendo, kugira ngo birushyire mu byerekezo bigurisha abakiliya babyo, haba mu ngendo z’abantu ku giti cyabo cyangwa iz’amatsinda.
Yasobanuye ko uru rugendo rutandukanye n’andi mamurikagurisha mpuzamahanga u Rwanda rusanzwe rwitabira, arimo ITB Berlin, kuko rwo rwibanze ku Rwanda gusa nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo.
Ibi byatumye ibigo nyarwanda bibona umwanya wo kuganira imbonankubone n’ibyo mu Burayi, bikabisobanurira serivisi bitanga n’amahirwe yo gukorana.
Ambasaderi Igor César yavuze ko mu minsi itatu bamaze muri uru rugendo, babonye ko ibigo byinshi byo mu Burayi bifite ubushake bwo kujyana abakiliya babyo mu Rwanda.
Yasobanuye ko babanje kugaragariza abitabiriye ibiganiro imbaraga u Rwanda rushyira mu guteza imbere ubukerarugendo, ibikorwaremezo byorohereza abarusura, serivisi zihari n’uburyo bwashyizweho bwo korohereza abinjira mu gihugu.
Cedric Tuyisenge wari uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu korohereza ba mukerarugendo kurugeramo, guteza imbere ubukerarugendo burambye no kongera amahirwe y’ubucuruzi muri uru rwego.
Yavuze ko intera iri hagati y’u Rwanda n’u Budage itakiri imbogamizi ikomeye ku bufatanye, atanga urugero rw’uko umuntu ashobora kuva i Kigali akagera i Düsseldorf anyuze i Amsterdam mu masaha agera ku 10, akoresheje indege ya KLM.
Yagaragaje ko u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwaremezo by’ubwikorezi bwo mu kirere, birimo Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera giteganyijwe gutangira gukora mu 2028.
Tuyisenge yavuze ko korohereza abanyamahanga kubona viza ari indi ntambwe u Rwanda rwateye mu guteza imbere ubukerarugendo, kuko abagenzi bemerewe kuzibona bageze mu gihugu, aho bamwe bishyura Amadolari 50.
Yagaragaje ko u Rwanda rwahisemo guteza imbere ubukerarugendo burambye, butagamije gusa kwinjiriza igihugu amafaranga, ahubwo bunagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.
Yasobanuye ko 10% by’amafaranga ava mu bukerarugendo ashyirwa mu bikorwaremezo n’imishinga ifasha abaturage baturiye ibyanya bikomye.
Yatanze urugero rw’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agaragaza ko ibikorwa remezo byubatswe binyuze mu mafaranga ava mu bukerarugendo byagize uruhare mu kuzamura imibereho yabo.
Tuyisenge yavuze ko u Budage buri ku mwanya wa kane mu bihugu byohereza ba mukerarugendo benshi mu Rwanda, agaragaza ko ari isoko rifite amahirwe akomeye yo gukomeza kwaguka.
Yasobanuye ko kimwe mu bituma u Rwanda rukurura ba mukerarugendo bo mu Budage ari uko bashishikazwa n’ubukerarugendo burambye, bwita ku bidukikije no ku mibereho y’abaturage.
Yagarutse kandi ku mahirwe ari mu bukerarugendo bushingiye ku nama n’ibikorwa mpuzamahanga, buzwi nka MICE, agaragaza ko abitabira ibyo bikorwa bashobora kugabanyirizwa 15% ku giciro cyo gusura ingagi zo mu misozi miremire.
Yashimangiye ko ibiganiro byahuje ibigo nyarwanda n’ibyo mu Budage bikwiye kuvamo ubufatanye burambye.
Ibigo nyarwanda byungutse abafatanyabikorwa bashya
Alphonse Musafiri wo muri Akagera Aviation yavuze ko uru rugendo rwababereye amahirwe yo kumenyekanisha serivisi zo gutembereza ba mukerarugendo mu Rwanda hakoreshejwe kajugujugu.
Yagaragaje ko bagiranye ibiganiro n’ibigo bitandukanye bitegura ingendo z’ubukerarugendo, bakabisobanurira uburyo abakiliya babyo bashobora gusura ibyiza nyaburanga by’u Rwanda bifashishije kajugujugu.
Ati “Twahuye n’abantu benshi tubabwira serivisi dutanga kandi twabonye bafite ubushake bwo kuzana abantu benshi mu Rwanda…twungutse abantu benshi tuzakorana na bo, abafatanyabikorwa, kandi tuzakomeza kuza hano kuko ni rimwe mu masoko meza mu bucuruzi dukora bwa buri munsi.”
Musafiri yavuze ko bazakomeza kwitabira gahunda nk’izi kuko zibafasha guhura n’abafatanyabikorwa bashya no kwagura isoko rya serivisi batanga.
Susanne Lastein wo muri Palace Tours Rwanda, ikigo gitegura ingendo z’ubukerarugendo, na we yavuze ko uru rugendo rwabafashije guhura n’ibigo byinshi bitegura ingendo z’ubukerarugendo mu mijyi ya Zürich, Munich na Düsseldorf.
Yasobanuye ko guhura imbonankubone n’abakora ubucuruzi bw’ubukerarugendo ari ingenzi kuko bibafasha kubasobanurira neza serivisi batanga no kubumvisha impamvu bakwiye kujyana abakiliya babo mu Rwanda.
Yashimangiye ko gahunda nk’izi zikwiye gukorwa kenshi, kuko ari bumwe mu buryo bwiza bwo kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo.
Uru rugendo rwibanze ku gukomeza umubano n’ibigo bisanzwe bikorana n’u Rwanda, gushaka abafatanyabikorwa bashya no kwagura isoko ry’ubukerarugendo bw’u Rwanda mu bihugu bikoresha ururimi rw’Ikidage.










































































Ibitekerezo 0