Kaminuza ya Kigali (University of Kigali) yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 4,365 barangije amasomo mu 2026, ibasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu guhanga imirimo, gukemura ibibazo byugarije abaturage no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ni mu muhango wa 10 wo gutanga impamyabumenyi wabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ugushyingo 2026, muri BK Arena, witabiriwe n’abayobozi batandukanye, ababyeyi, abarimu n’abanyeshuri barangije amasomo.
Uyu muhango wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Beyond the Degree: Turning Knowledge into Global Impact”, ishimangira ko ubumenyi umuntu akura muri kaminuza budakwiye kugarukira ku mpamyabumenyi, ahubwo bugomba gukoreshwa mu gukemura ibibazo no guteza imbere umuryango, igihugu n’Isi muri rusange.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko imyaka abanyeshuri bamaze biga, imbaraga n’amafaranga byashowe mu burezi bwabo ari ishoramari ritangiye kugaragaza umusaruro, ariko ko igihugu kibategerejeho byinshi.
Yagaragaje ko insanganyamatsiko y’uyu muhango ijyanye n’intego u Rwanda rwihaye yo kuva mu cyiciro cy’ibihugu bifite ubukungu buciriritse, rukagera mu cy’ibihugu bikize bitarenze mu 2050.
Minisitiri Murangwa yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 9,4% mu 2025, anibutsa ko muri Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), hateganyijwe guhanga nibura imirimo miliyoni 1,25 itanga umusaruro kandi ikwiye hagati ya 2024 na 2029.
Ati “Guverinoma izakomeza gushyiraho ibyangombwa bituma iterambere rigerwaho, ariko igice kinini cy’iyo mirimo kizaterwa n’urwego rw’abikorera, harimo n’ibigo bizashingwa n’abanyeshuri barangije bicaye muri iyi nyubako uyu munsi.”
Yasabye abarangije amasomo gukomeza kwiyungura ubumenyingiro, kwigirira icyizere, gucunga neza umutungo no kubyaza umusaruro amahirwe ari mu masoko yo hanze y’u Rwanda, by’umwihariko ayafunguwe n’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA).
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ishinzwe guteza imbere Kaminuza ya Kigali, Prof. Manasseh Nshuti, yagarutse ku rugendo rw’iyi kaminuza kuva yashingwa mu 2013, itangirana abanyeshuri 35.
Yavuze ko intego yo gushinga iyi kaminuza yari iyo guha urubyiruko rw’u Rwanda uburezi bufite ireme, rububonera hafi kandi bukarutegurira guhangana ku isoko mpuzamahanga ry’umurimo.
Yagize ati “Ntidupima intsinzi yacu dushingiye cyane ku nyubako cyangwa umubare w’abanyeshuri, ahubwo tuyipima dushingiye ku cyo urubyiruko rwanyuze muri iyi kaminuza rugeraho.”
Yashishikarije abarangije amasomo kudategereza guhabwa akazi gusa, ahubwo bagatekereza ku bibazo biri mu muryango nyarwanda no ku ruhare bashobora kugira mu kubikemura, ndetse no kuremera abandi amahirwe y’akazi.
Ati “Ntimukibaze gusa uzabaha akazi. Ahubwo mujye mwibaza ikibazo mushobora gukemura n’abo mushobora gufasha gutera imbere.”
Perezida w’Inama Nyobozi ya Kaminuza ya Kigali, Philibert Afrika, yavuze ko iyi kaminuza ikomeje gushimangira ubufatanye n’amashuri makuru yo mu mahanga, ibigo by’abikorera, inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa, hagamijwe guha abanyeshuri ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Yagaragaje ko ubwo bufatanye bufasha gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo, kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse no guhanga ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage.
Yasabye abarangije amasomo gukomeza kwiga, guhanga ibisubizo no kwihangira amahirwe, anabashishikariza gutekereza ku rwego mpuzamahanga ariko bagakomeza gushingira ku nkomoko yabo.
Umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza ya Kigali, Dr. Carlos Fernando Sotz, yabwiye abarangije amasomo ko kubona impamyabumenyi atari iherezo ry’urugendo rwabo, ahubwo ari intangiriro y’izindi nshingano n’amahirwe mashya.
Ati “Kuri Kaminuza ya Kigali, twemera ko uburezi bugomba kurenga ibyumba by’amashuri n’ibizamini. Inshingano zacu si ugutanga impamyabumenyi ku banyeshuri gusa, ahubwo ni ukurema abantu bazagira icyo bahindura mu Rwanda, muri Afurika no ku Isi hose.”
Yatanze ingero z’urubyiruko rwo muri Afurika rwakoresheje ubumenyi n’ibitekerezo bishya mu gukemura ibibazo by’abaturage, zirimo Christelle Kwizera washinze Water Access Rwanda, ikoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba mu kugeza amazi ku baturage.
Yagarutse kandi kuri Hilda Moraa wo muri Kenya, washinze Pezesha, urubuga rwafashije ibigo bito kubona inguzanyo zisaga ibihumbi 500.
Yifashishije izo ngero agaragaza ko ubumenyi n’ibitekerezo bishya bishobora kuvamo ibisubizo bifatika n’imishinga ihindura imibereho y’abaturage.
Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kigali, Prof. George Kimathi, yavuze ko uyu muhango ari indi ntambwe ikomeye mu rugendo rw’iyi kaminuza, ikomeje gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi, guhanga udushya no gutanga ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Yagaragaje ko iyi kaminuza yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro, zirimo izo kwimenyereza umwuga, ikigo cyigisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’umutekano w’ikoranabuhanga (Cybersecurity), cyatangijwe ku bufatanye na CyberPro Global.
Iyi kaminuza kandi yashyizeho ikigo gishinzwe guteza imbere uburinganire no guharanira ko ntawe uhezwa.
Prof. Kimathi yasabye abarangije amasomo kudatekereza gusa ku gushaka akazi, ahubwo bagaharanira no kwihangira imirimo.
Ati “Ntimukajye mushaka akazi gusa; mujye murema imirimo, muteze imbere gushaka ibisubizo kandi mugire uruhare mu guhindura imibereho y’abandi. Impamyabumenyi yanyu ni ibyo mwagezeho, ariko ibyo muzayikoresha bizaba umurage wanyu.”
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu ishinzwe Amashuri Makuru (HEC), Dr. Edward Kadozi, yavuze ko uru rwego rufite inshingano zo kugenzura ireme ry’uburezi butangwa n’amashuri makuru, kugira ngo impamyabumenyi abanyeshuri bahabwa zibe zifite agaciro n’icyizere ku isoko ry’umurimo.
Yagize ati “Impamyabumenyi ni isezerano uba uhaye wowe ubwawe, umukoresha wawe na sosiyete, ko wigishijwe neza, wasuzumwe mu buryo buboneye kandi wateguriwe akazi kari imbere yawe.”
Yasobanuye ko gahunda y’iterambere ry’amashuri makuru ya 2025–2030 igamije kongera umubare w’abiga amashuri makuru, ukava kuri 9,4% ukagera kuri 27% mu 2030.
Yashimangiye ko kongera umubare w’abiga amashuri makuru bigomba kujyana no kubungabunga ireme ry’uburezi, kugira ngo impamyabumenyi zitangwa zigaragaze ubumenyi n’ubushobozi bikenewe ku isoko ry’umurimo.
Dr. Kadozi yasabye abarangije amasomo gukoresha neza ikoranabuhanga, gushingira ku bimenyetso mu gufata ibyemezo no kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse mu gukemura ibibazo biri mu miryango yabo no mu gihugu muri rusange.
Kaminuza ya Kigali yashinzwe mu 2013, itangirana abanyeshuri 35. Kuri ubu ifite abanyeshuri basaga ibihumbi 14 baturuka mu bihugu birenga 39, biga mu mashami yayo ya Kacyiru, Remera na Musanze.
Uyu muhango wa 10 wo gutanga impamyabumenyi ubaye mu gihe iyi kaminuza ikomeje gushyira imbere uburezi bufite ireme, guhanga udushya no gutegura abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi bungutse mu guhanga ibisubizo by’ibibazo byugarije u Rwanda n’Isi muri rusange.



















Ibitekerezo 0