Kuva iyi gahunda yatangizwa mu 2019, abahinzi n’aborozi bamaze kugura ubwishingizi bwa miliyari 22 Frw, harimo nkunganire ya Leta.

Ibi byagarutsweho n’Umunyamabanga Uhoraho muri MINAGRI, Dr. Olivier Kamana, ku wa 25 Ugushyingo 2026, mu gikorwa cyo gushumbusha abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahuye n’ibihombo bitewe n’ibiza.

Ati “Kuva iyi gahunda ya TEKANA Urishingiwe Muhinzi Mworozi yatangira abahinzi n’aborozi bamaze gukusanya miliyari 22 Frw bagura ubwishingizi harimo nkunganire ya Leta, ndetse banashumbushwa miliyari 11,6 Frw zirimo miliyari 6,7 Frw zashumbushijwe abahinzi mu gihe izindi miliyari 4,9 Frw zashumbushijwe aborozi.”

Yagaragaje ko ibihingwa bishobora guhabwa ubwishingizi birimo umuceri, ibigori, ibirayi, urusenda, imiteja, soya, ibishyimbo n’imyumbati, ndetse n’ibihingwa bihingirwa mu nzu zabugenewe (greenhouse).

Mu matungo ashobora guhabwa ubwishingizi harimo inka, ingurube, inkoko n’amafi.

Dr. Kamana yashimiye ibigo by’ubwishingizi ku bufatanye mu guteza imbere iyi gahunda, anashishikariza abahinzi kuyitabira, by’umwihariko abakorera ubuhinzi mu byanya byagenewe ubuhinzi.

Umuyobozi wa BK Insurance, Alex Bahizi, yavuze ko kuva muri Mutarama kugeza mu Ukwakira 2026, iki kigo cyishyuye abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru indishyi zisaga miliyoni 150 Frw.

Ati “Twashumbushije abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru bahuye n’ibihombo bitandukanye 154.353.031 Frw, ni nako dukomeza kwishimira uko iyi gahunda yo gushinganisha ubuhinzi n’ubworozi abantu bakomeza kuyitabira.”

Umuyobozi wa Koperative Twihangire Umurimo (KOTWUMU) y’abahinzi b’ibigori n’ibishyimbo mu Karere ka Gakenke, Niyibizi Jean de Dieu, yavuze ko kuva batangira kwishingira ibihingwa byabo, bamaze gushumbushwa asaga miliyoni 6 Frw.

Ati “Tumaze gushumbushwa miliyoni zirenga 6 Frw zakomotse ku gihombo twatewe n’imihindagurikire y’ibihe nk’umuyaga, byatwongereye imbaraga cyane, kuko gahunda ya Tekana urishingiwe Muhinzi mworozi yatangiye tutayumva.”

“Iki gihembwe cy’ihinga twishingiye hegitari 172 zose dukoreraho ubuhinzi, mu gihe umwaka washize twari twishingiye hegitari 100, ariko mu myaka yashize twatangiye twishingira ubuso butarenze hegitari 10. Imbaraga zo kuzamura ubuso zakomotse ku cyizere twahawe na gahunda ya Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi, kuko mbere twahuraga n’ibihombo tukabura icyo dushora mu buhinzi mu gihembwe cy’ihinga gitaha.”

Yavuze ko mbere ibigo by’imari bitagiriraga icyizere koperative abereye umuyobozi, ku buryo hari ubwo basabye inguzanyo ya miliyoni 30 Frw bakayimwa, kubera impungenge z’ibihombo bahuraga na byo.

Kuri ubu, yavuze ko koperative yabo yabashije guhabwa inguzanyo ya miliyoni 80 Frw nta ngwate.

Kuva muri Mutarama 2026, BK Insurance imaze kwishyura indishyi za miliyari 1,2 Frw ku bahinzi n’aborozi, zirimo miliyoni 667 Frw zishyuwe abahinzi, izisigaye zishyurwa aborozi.