Prisca Thevenot, uhagarariye Hauts-de-Seine mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, akaba abarizwa mu Ishyaka Renaissance, mu kiganiro na Televiziyo BFMTV ku wa 24 Ugushyingo 2026, yatangaje ko gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda iteye impungenge ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu.
Minisitiri Nduhungirehe yamusubije ku wa 25 Ugushyingo 2026, abinyujije ku rubuga rwa X, agaragaza ko ibyo yavuze bishobora kuba bishingiye ku kutamenya ibikubiye muri iyo gahunda cyangwa ku gushaka kuyobya Abafaransa.
Ati “Madamu Depite, aho u Rwanda rwateganyije kwakirira abimukira bangiwe ubuhungiro mu Burayi, uhita ‘inkambi’ ziteye impungenge ku bijyanye n’ubumuntu. Kimwe muri bibiri, ushobora kuba utazi ibikubiye muri gahunda iri gutegurwa cyangwa ubeshya Abafaransa nta n’isoni.”
Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rufite amateka yo kwakira neza impunzi n’abimukira, atanga ingero z’ibikorwa rwakoze mu myaka ishize.
Ati “U Rwanda rufite amateka arangwa n’ubumuntu kurusha u Bufaransa mu kwakira abimukira n’impunzi.”
Yagaragaje ko kuva mu 2019, u Rwanda rumaze kwakira abimukira b’Abanyafurika barenga 3.200 bari baraheze muri Libya, binyuze muri gahunda yo kubavana mu kaga no kubacumbikira by’agateganyo.
Muri abo, 80% babonye ibihugu bibakira mu Burayi no muri Amerika y’Amajyaruguru, mu gihe abasigaye binjijwe mu muryango nyarwanda.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze kandi ko u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga 140.000 zaturutse mu bihugu by’abaturanyi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.
Yashimangiye ko politiki y’u Rwanda yo kwakira no kwinjiza impunzi mu muryango mugari, yashimwe cyane n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).
Iyi politiki ikubiyemo guha impunzi ibyangombwa, kuziha amahirwe yo kwiga no guhabwa amahugurwa ndetse no kuzifasha kwinjira mu muryango nyarwanda, aho kuzifungirana mu nkambi.
Nduhungirehe yanatanze urugero rw’abakobwa bo muri Afghanistan bigaga mu ishuri rya SOLA (School of Leadership Afghanistan), bakiriwe n’u Rwanda mu 2021 nyuma y’uko Aba-Taliban bafashe Umujyi wa Kabul, kugira ngo bakomeze amasomo yabo.
Yanagaragaje ko u Rwanda rwakiriye abanyeshuri bigaga ubuvuzi muri Sudani, nyuma y’uko intambara muri icyo gihugu yari imaze gufata intera.
Ati “Ese ibi byakozwe n’u Bufaransa, ‘igihugu cy’uburenganzira bwa muntu’? Oya, byakozwe n’u Rwanda!”
Abimukira bazakirwa n’u Rwanda ntibazashyirwa mu nkambi
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuye ko uburyo u Rwanda rusanzwe rwakira impunzi n’abimukira ari na bwo buzakurikizwa mu kwakira abimukira bangiwe ubuhungiro mu Burayi.
Yavuze ko bazacumbikirwa by’agateganyo mu nyubako zabateganyirijwe, bahabwe ibyangombwa byo kuba mu Rwanda, ndetse bafashwe gusubira mu bihugu bakomokamo cyangwa kujya mu bindi bihugu, bitewe n’amahitamo yabo.
Abazahitamo kuguma mu Rwanda bo bazafashwa kwinjira mu muryango nyarwanda binyuze mu mishinga y’ubukungu yabateganyirijwe.
Ati “Nta ‘nkambi’ rero zizabaho zagenewe aba bimukira!”
Minisitiri Nduhungirehe yibukije uyu mudepite ko u Rwanda atari rwo nkomoko y’ikibazo cy’abimukira gikomeje guhangayikisha ibihugu by’i Burayi, ahubwo ko rugerageza gutanga umusanzu mu kugikemura.
Ati “Ndakwibutsa ko u Rwanda atari rwo nkomoko y’iki kibazo cy’abimukira. Mbere na mbere, ni ikibazo kiri hagati y’ibihugu abimukira bakomokamo n’ibyo bajyamo, cyane cyane ibyo mu Burayi.”
Yongeyeho ati “U Rwanda rurimo gutanga umuti w’iki kibazo, kugira ngo abimukira bahabwe andi mahirwe mu buzima no kurwanya icuruzwa ry’abantu.”
Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rutazihanganira amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa n’abatarigeze babasha kubona umuti urambye w’ikibazo cy’abimukira, nyamara bagashaka gutesha agaciro igihugu cya Afurika cyiyemeje kugira uruhare mu kugikemura.
Ati “Igihugu cyacu ntigishobora kwemera aya makuru y’ibinyoma arimo agasuzuguro, atangwa n’abatarigeze babona umuti urangwa n’ubumuntu kandi ufatika w’iki kibazo, ubu bakaba batinyuka gukwirakwiza ibinyoma ku gihugu cya Afurika gitanga umuti urambye kandi urangwa n’ubumuntu.”
Yashimangiye ko ibyo u Rwanda rukora bihuje n’amategeko mpuzamahanga kandi bishyigikiwe na UNHCR ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira (IOM).






Ibitekerezo 0