Muri urwo ruzinduko, izo ntumwa zahuye n' Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, baganira ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi, banagaruka ku kamaro ko gukomeza imikoranire hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi.

Intumwa za UPDF zanagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda. Iyo nama yabaye umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bibazo bihuriweho, kurushaho gukomeza umubano usanzweho no kurebera hamwe uburyo ubufatanye mu bya gisirikare bwakongerwa.

Maj Gen Felix Busizoori yavuze ko uru ruzinduko ari umwanya w’ingenzi wo kuvugurura no gukomeza umubano umaze igihe kirekire hagati ya UPDF na RDF, no kongera gushimangira ubushake bahuriyeho mu guteza imbere amahoro, umutekano n’ituze mu karere, ndetse n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bo mu bihugu byombi.

Ati “UPDF na RDF bifitanye umubano umaze igihe kirekire. Turi hano kugira ngo twongere gushimangira uwo mubano w’ingenzi ingabo z’ibihugu byombi zimaze igihe zifitanye. Twaganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’umutekano, amahoro n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage bacu batuye mu bice bihana imbibi. Twasuzumye izo ngingo kandi twemeranya ku cyerekezo cy’ubufatanye bwacu. Twatangiye ibikorwa bihuriweho bihuza abasirikare n’abaturage muri Uganda no mu Rwanda, kandi byagize uruhare mu kunoza imikoranire hagati yacu.”

Intumwa za UPDF kandi zasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zinasura Ingoro y'amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.