Yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2026, ubwo yatangizaga Inama ya YouthConnekt Africa, ihuje urubyiruko, abayobozi, abashoramari n’abafatanyabikorwa mu iterambere baturutse mu bihugu bitandukanye.
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rukwiye kwigenera inshingano zarwo mu kubaka ahazaza ha Afurika, rushingiye ku gusobanukirwa amateka yayo, ibyagezweho n’ibitaragenze neza bikeneye gukosorwa.
Ati “Ntekereza ko badakwiye gutegereza ko hari uza kubabwira inshingano zabo. Inshingano zabo bazazimenya binyuze mu kwiga no gusobanukirwa amateka yatumye bagera aho bari uyu munsi.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko nta nzira z’ubusamo zibaho mu kugera ku iterambere, ko urubyiruko rugomba kwitanga, gukora cyane no gushyira imbaraga mu mikoranire, haba imbere mu bihugu rukomokamo no ku rwego rw’umugabane.
Yarwibukije ko nirunanirwa kuzuza izo nshingano, ari na rwo ruzagerwaho n’ingaruka zabyo.
Ati “Ntekereza ko bazahora mu buzima bwo kwitotomba no guhangana n’ibibazo by’amoko yose bidashira. Ni bo bizagiraho ingaruka kuko ari bo bikorera umutwaro w’ibyo bibazo.”
Perezida Kagame yavuze ko ubushakashatsi buherutse gukorwa muri Afurika bugaragaza ko urubyiruko rufitiye icyizere ahazaza harwo kandi rwifuza kwifatira ibyemezo bigena imibereho yarwo.
Yavuze ko iyo ari imyumvire ikwiye kururanga, kuko kugera ku ntsinzi bitangirira ku kwiyemeza kubaka ubuzima umuntu yifuza, adategereje uruhushya rw’undi.
Ati “Ibyo Afurika imaze kugeraho byose, yabigezeho ubwo twafataga ahazaza hacu mu biganza byacu.”
Yashimangiye ko Abanyafurika badakwiye gutegereza ko ibibazo byabo byikemura cyangwa ko amahanga areka kwirengagiza ibibazo byabo, ahubwo bakwiye gushyira imbaraga mu byo bafite ubushobozi bwo guhindura.
Afurika ntibuze ibitekerezo bishya
Perezida Kagame yagaragaje ko hafi kimwe cya kane cy’abaturage ba Afurika bari mu kigero cyo gukora bayobora imishinga y’ubucuruzi cyangwa bari mu nzira zo kuyitangiza, kikaba ari cyo kigipimo kiri hejuru ku Isi.
Yavuze ko kuba iyo mishinga idakura ku rugero rwifuzwa, atari uko Afurika ibuze abantu bafite ibitekerezo bishya, ahubwo ko uretse izindi nzitizi zisanzwe zizwi, kudashyira hamwe na byo biri mu bidindiza iterambere ryayo.
Yibukije urubyiruko ko bimwe mu bigo byahinduye imibereho y’abatuye Isi byubatswe n’abantu bashyize hamwe, bahuje icyerekezo.
Ati “Mujye mwibuka ko sosiyete zikomeye ku Isi zitubatswe mu muhezo ahubwo ni mu mikoranire. Zubatswe n’abantu bari basangiye icyerekezo. Natwe dukeneye gukora gutyo. […] Mukore cyane, mushyiremo imbaraga, Isi izaba ibategereje natwe nk’abayobozi akazi kacu ni kubashyigikira."
Yavuze ko abayobozi bafite inshingano zo gukuraho inzitizi zibangamiye urubyiruko binyuze muri politiki nziza, ariko na rwo rukagira inshingano zo kubyaza umusaruro amahirwe ruhabwa.
Ntidukwiye guhurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa
Perezida Kagame yasabye abitabiriye YouthConnekt gutanga ubuhamya bw’ibyo bungukiye mu nama zabanje n’uruhare zagize mu iterambere ryabo.
Ati “Turashaka kumva ubuhamya bwa bamwe mu bari hano, batubwira ibyo bigiye mu nama za YouthConnekt twagize mu bihe byashize n’ibyo babashije kugeraho babikesha izo nama.”
“Ni bwo tuzaba twizeye ko tudahurira hano ngo tuvuge amagambo meza gusa, hanyuma dusubire iwacu dukore bike cyane cyangwa se ntitugire icyo dukora na busa.”
Inama ya YouthConnekt Africa y’uyu mwaka ibaye ku nshuro ya munani, ikazageza ku wa 27 Ugushyingo 2026 muri Kigali Convention Centre.
Abayiteguye bateganya ko izitabirwa n’abantu basaga 5.000, abandi 25.000 bakayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ifite insanganyamatsiko igaruka ku kugena inshingano z’iki gisekuru, ikibanda ku ngingo esheshatu zirimo ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umurimo, imiyoborere, ubuzima, ibidukikije n’iterambere ry’inganda zishingiye ku muco n’ubuhanzi.














Ibitekerezo 0