Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije Yubile y’imyaka 80 ishize Umwami Rudahigwa afashe iki cyemezo. Hazirikanywe kandi Yubile z’imyaka 25, 50 na 75 zitabashije kwizihizwa mu bihe byazo.
Amateka agaragaza ko umuhango wo gutura u Rwanda Kristu Umwami wabereye muri Kiliziya ya Nyanza, ubu izwi nka Christ-Roi, mu birori byamaze iminsi itatu, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ukwakira 1946.
Muri uwo muhango, Umwami Mutara III Rudahigwa yapfukamye imbere y'Isakaramentu Ritagatifu, avuga isengesho ryari rigamije kwegurira u Rwanda Kristu Umwami, amusaba kururinda no gufasha Abanyarwanda kubana mu mahoro.
Rudahigwa, wari warabatijwe ku wa 17 Ukwakira 1943, agahabwa amazina ya Charles Léon Pierre, yari amaze imyaka itatu abaye Umukirisitu ubwo yafataga icyo cyemezo.
Isengesho Rudahigwa yavuze ryari rikubiyemo iki?
Mu isengesho Umwami Mutara III Rudahigwa yavuze ku wa 27 Ukwakira 1946, yabanje kwiyambaza Yezu Kristu na Bikira Mariya, agaragaza ko yiyemeje gushyira ubutegetsi bwe n’igihugu mu maboko y’Imana.
Yagize ati “Nyagasani Yezu, Mwami w’abantu bose n’uw’imiryango yose, wowe hamwe n’umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w’ijuru n’isi, Jyewe Mutara Charles Léon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b’inteko b’u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n’ingoma yarwo.”
Muri iryo sengesho, Rudahigwa yagaragaje ko yifuzaga ko ubutegetsi bw’u Rwanda bwarangwa n’ubutabera, abayobozi bakagira ubushishozi kandi bagaharanira ineza y’abaturage.
Yasabye Kristu Umwami guha abategetsi ubushobozi bwo kuyobora neza, anasaba ko umurage w’ubuyobozi bwiza wakomeza guhererekanywa mu bazasimburana ku butegetsi.
Hari aho yavuze ati “Uruzana mo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka. Uruherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi buturuka amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.”
Umwami Rudahigwa yanatuye Kristu igihugu, abaturage n’ubwe bwite, mu magambo agira ati “Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuva inda imwe nanjye ubwanjye.”
Yasabye abagabo n’abagore kubaka imiryango ikomeye
Mu gice cy’isengesho cyagenewe abagabo, Rudahigwa yasabye ko baba abantu b’abanyamurava, barangwa n’ubudacogora mu mirimo yabo, kandi bagaharanira ko amahoro aramba.
Yagize ati “Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mu ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose.”
Yanasabye ko Abanyarwanda bareka imico mibi yashoboraga kwangiza imibereho y’igihugu n’imibanire yabo.
Mu byo yagarutseho harimo ubusambo, uburyarya, kwiba, kwambura abandi ibyabo n'ibindi bikorwa byashoboraga guhungabanya amahoro.
Yasabye kandi ko abantu bagira ubushobozi bwo kwirinda kwifuza iby’abandi no kubaha ibyabo.
Ku bagore, Rudahigwa yagaragaje ko bafite uruhare rukomeye mu kubaka igihugu binyuze mu burere bw’abana no kwimakaza urukundo mu miryango.
Yagize ati “Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduherereye kurugwiza.”
Yakomeje asaba ko imitima yabo yuzuramo icyubahiro n’urukundo by’ingoma y’u Rwanda.
Ku ngo, Umwami Rudahigwa yasabye ko zarangwa n’amahoro, abagize imiryango bagashyira hamwe kandi bakarangwa n’urukundo.
Yagize ati “Ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na Kiliziya yawe.”
Yasabye abatware kwirinda akarengane n’amacakubiri
Kimwe mu bice by’ingenzi by’isengesho rya Rudahigwa ni aho yasabye ko abatware b’u Rwanda barangwa n’ubutabera, bakirinda akarengane n’imikorere ishobora guteza amacakubiri mu baturage.
Yagize ati “Abatware ubahe kubategekana ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije.”
Yakomeje asaba ko abakomeye mu gihugu birinda guteza amakimbirane, ahubwo bagaharanira kunga abaturage no kubaka igihugu.
Hari aho yasabye ko abatware batsinda ingeso zo kuryaryana, guhemukirana no kugirana inama mbi zigamije kugirira igihugu nabi.
Yanasabye ko bareka kurenganya abandi cyangwa kwica imigenzo myiza y’ubwangamugayo.
Yagize ati “Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurenganya umuntu umwe mu Rwanda rwawe.”
Mu musozo waryo, Rudahigwa yasabye ko intumwa z’Imana n’abayobozi bashyira hamwe mu bikorwa bigamije guteza imbere u Rwanda.
Yagize ati “Intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera.”
Isengesho yarisoje asaba ko amahanga yose aharanira ibyiza n’iteka ry’Imana, arangiza agira ati “Amen.”
Ese Rudahigwa yahatiwe gutura u Rwanda Kristu Umwami?
Nubwo igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami cyabaye mu gihe igihugu cyari gikolonijwe n’u Bubiligi, hakomeje kubaho impaka ku mpamvu zatumye Umwami Rudahigwa afata icyo cyemezo.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye urugendo nyobokamana rugana i Kibeho ku wa 21 Ugushyingo 2026, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, yavuze ko Rudahigwa atigeze ahatirwa gufata icyo cyemezo.
Yasobanuye ko uwo Mwami yari yarasuye ibihugu bitandukanye, akitegereza umuco n’imibereho y’abaturage babyo, agasanga Ubukristu bushobora kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Musenyeri Ntagungira yavuze ko Rudahigwa atari agamije guhatira Abanyarwanda bose kuba Abakristu, ahubwo yashakaga kugaragaza ukwemera kwe.
Yagize ati “Hari abantu bakeka ko Rudahigwa ari iteka yaciye. Oya, ni ku giti cye yatangaje ukwemera yari yarakiriye, akakubwira Abanyarwanda bose. Ntabwo ari iteka yaciye ngo Abanyarwanda babe abakristu gusa.”
Yavuze ko nyuma y’icyo gikorwa, Abanyarwanda bakurikiraga indi myemerere, barimo Abayisilamu, Abadivantisiti n’abakurikizaga imigenzo gakondo, bakomeje ibikorwa byabo.
Icyakora, amateka agaragaza ko igikorwa cyo gutura u Rwanda Kristu Umwami cyabaye mu gihe Kiliziya Gatolika yari ifite uruhare rukomeye mu mibereho ya politiki n’ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kwizihiza imyaka 80 ishize u Rwanda rutuwe Kristu Umwami bibaye mu gihe Kiliziya Gatolika yafashe icyemezo cyo guhuriza hamwe Yubile zitandukanye zitabashije kwizihizwa mu bihe byazo.
Musenyeri Ntagungira yasobanuye ko Yubile y’imyaka 25 yagombaga kwizihizwa mu 1971, ariko icyo gihe igihugu cyari mu bihe by’umutekano muke n’imvururu za politiki, byaje gukurikirwa n’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Grégoire Kayibanda mu 1973.
Yubile y’imyaka 50 yagombaga kwizihizwa mu 1996, ariko icyo gihe igihugu cyari kikiri mu bihe byo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yubile y’imyaka 75 yo yagombaga kwizihizwa mu 2021, ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyarahagaritse cyangwa kigabanya ibikorwa byinshi byahuzaga abantu.
Umwami Mutara III Rudahigwa yayoboye u Rwanda kuva mu 1931 kugeza ku wa 25 Nyakanga 1959, ubwo yapfiraga i Bujumbura mu Burundi.
Yabaye umwe mu Bami b’u Rwanda bagize uruhare rukomeye mu mpinduka z’imiyoborere n’imibereho y’abaturage, ndetse mu 1954 ahagarika ubuhake.

Mutara III Rudahigwa yatanze ari umuyoboke wa Kiliziya Gatolika





Ibitekerezo 0