Ibi Cardinal Ambongo yabivuze ku Cyumweru tariki ya 22 Ugushyingo 2026, nyuma y’igitambo cya Misa cyabereye ku kibuga cya Collège Saint-Raphaël i Kinshasa, aho kwimurwa byatewe n’uko Kiliziya yari yabujijwe gukoresha Stade Tata Raphaël yari yateganyirijwe icyo gikorwa.
Ambongo yavuze ko Kiliziya yari yarabonye impushya zose zikenewe kugira ngo ihateranyirize urubyiruko ruturutse muri paruwasi zitandukanye zigize Arikidiyosezi ya Kinshasa.
Yibajije impamvu ubutegetsi bwafashe icyemezo cyo kuburizamo igikorwa cyari cyaramaze gutegurwa no kwemererwa n’inzego zibishinzwe.
Ati “Ubutegetsi bwunguka iki mu gushotora Kiliziya Gatolika, iteranyije urubyiruko rwayo ruturutse muri paruwasi zose za Arikidiyosezi ya Kinshasa?”
Mu butumwa bwa video yashyize hanze ku mugoroba w’uwo munsi, Cardinal Ambongo yavuze ko icyemezo cy’ubutegetsi cyababaje urubyiruko rwari rwitabiriye icyo gikorwa, ku buryo rwatashye rwuzuye agahinda n’uburakari.
Yamaganye kandi ibisobanuro byatanzwe byo kuba Misa yarabujijwe kubera muri Stade Tata Raphaël kubera impungenge z’umutekano.
Yavuze ko igitambo cya Misa cyabereye kuri Collège Saint-Raphaël cyagenze neza nta kibazo na kimwe kibaye, nubwo abacyitabiriye bari begeranye cyane.
Ati “Tumaze gusoza igitambo cya Misa, kandi nk’uko mwabyiboneye, ibintu byose byagenze neza. Nta kibazo na kimwe cyabaye, habe n’icyoroheje.”
Yakomeje agira ati “Niba nta kibazo cyabereye hano, mwabisobanura mute ko cyari kubera muri Stade Tata Raphaël, aho abantu bicara batandukanye cyane? Nyamara hano twari twegeranye cyane. Izo mpamvu nta shingiro zifite.”
Cardinal Ambongo yavuze ko impamvu zatanzwe n’ubutegetsi ari urwitwazo, ashimangira ko icyemezo cyo kubuza Kiliziya gukoresha stade cyari gishingiye kuri politiki aho kuba impungenge z’umutekano.
Yasabye ubutegetsi bwa RDC kuzuza inshingano zabwo zo kurinda abaturage, aho gufata ibyemezo bibangamira ibikorwa bya Kiliziya Gatolika.
Ibi byongeye kugaragaza kutumvikana hagati y’ubutegetsi bwa Kinshasa n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, muri iki gihe Cardinal Ambongo anenga mu ruhame bimwe mu byemezo bifatwa n’ubutegetsi bwa RDC.
Umubano wa Cardinal Fridolin Ambongo n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi umaze igihe urangwa no kutumvikana, cyane cyane ku bibazo by’imiyoborere, intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo bwo kugarura amahoro.
Muri Ukwakira 2026, Ambongo yanenze amabwiriza Tshisekedi yashyize ku biganiro by’amahoro, by’umwihariko icyemezo cyo guheza imitwe yitwaje intwaro, ashimangira ko ibiganiro bidaheza uruhande urwo ari rwo rwose ari byo byatanga umusaruro.
Kiliziya Gatolika n’Itorero ry’abaporoso muri RDC byanasabye ko habaho ibiganiro by’igihugu bihuza impande zose, mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka ko bikorwa hakurikijwe gahunda bwashyizeho.





Ibitekerezo 0