Kuva ku wa 17 Ugushyingo 2026 Safari Madjaliwa wari umucuruzi i Nyanza yatangiye kuburanira mu Rukiko rwa rubanda ruherereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.
Safari akekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko byakorewe kuri bariyeri iri hafi n’ahubatse ibiro by'Akagari ka Gahondo ari na ho hahoze ibiro by'Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza.
Taliki ya 24 Ugushyingo 2026 abanyamakuru bakorana na Pax Press basuye bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abazi Safari Madjaliwa bemeza ko yakoze ibyaha bya Jenoside ndetse bakifuza ko yabiryozwa, hagatangwa ubutabera.
Umwe yagize ati “Safari Madjaliwa yari kuri bariyeri afite imbunda kandi ari kumwe n'abandi. Yagiye mu bitero kwica Abatutsi bityo azaryozwe ibyaha akekwaho.”
Mugenzi we na we yagize ati"Madjaliwa ni we wagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi ba hano.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Nyanza Jean Baptiste Niyitegeka avuga ko bumvise inkuru nziza y'uko Safari Madjaliwa wakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku Bigega mu cyahoze ari komini Kigoma, yatangiye kuburanishwa.
Niyitegeka yavuze ko uretse ku Bigega, Safari yanambukaga akajya mu cyahoze ari komini Nyabisindu kwica Abatutsi.
Yagize ati “Safari mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yari afite icyokezo ku Bigega hafi n’aho uwitwa 'Premier' wari ufite akabari ari na ho hari bariyeri babagaho yiciwe. Kuba yarafashwe byaradushimishije byibura azaryozwa ibyo yakoze.”
Niyitegeka akomeza avuga ko bifuza ko yahamwa n'ibyaha kuko abamushinja bahari, baba abo bafatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ati "Safari agomba guhamwa n'ibyaha bya Jenoside akabihanirwa ndetse bikaba isomo ku bandi bacyihishahisha bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na bo ubutabera buzabageraho.”
Mu ibazwa rya Safari, yemeye ko yagiye kuri bariyeri yiswe iyo Kwa 'Premier' ku wa 22 Mata 1994, ariko akavuga ko yahabeshwaga n’igitutu yashyirwagaho n’abari bayiriho, akavuga ko ngo iyo aramuka atayigaragayeho yari gufatwa nk’ushyigikiye abanzi b’igihugu muri icyo gihe.
Safari Madjaliwa ukomeje kuburanira mu Bufaransa yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 15 mu mwaka wa 2007 n'inkiko gacaca zo mu Rwanda adahari.
Yageze mu Bufaransa mu 2009, ahabwa ubuhungiro mu 2017 ari na ho muri uwo mwaka inzego z’u Rwanda zamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi.
Mu 2019 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa kuburanira mu gihugu, ariko u Bufaransa ntibwabyemera.
Ku wa 6 Ukuboza 2024, hafashwe icyemezo cyo kumwohereza mu rukiko kugira ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Niba nta gihindutse urubanza rwa Safari Madjaliwa ruzapfundikirwa ku wa 18 Ukuboza 2026.






Ibitekerezo 0