Byabereye mu Mudugudu wa Gicumbi mu Kagari ka Mututu mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza.
Ku wa 23 Ugushyingo 2026 ahagana Saa Munani z'Amanywa ni bwo amakuru yamenyekanye ko hari umugabo w'imyaka 47 bikekwa ko yishe umugore we w'imyaka 41 aho bikekwa ko yamwishe amunize.
Bikekwa ko umugabo yabonye umugore we avugira kuri telefone akumva ari kuvugana n'undi mugabo ahita amuniga.
Umwe mu baturanyi be yabwiye IGIHE ko nyakwigendera n'umugabo we bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye kugucana inyuma.
Ati "Byari ibintu bizwi ko bafitanye amakimbirane gusa ntawurega undi byibura ngo ubuyobozi bubatandukanye"
Uwatanze amakuru yavuze ko akenshi bombi bari batakibana mu nzu imwe ahubwo umugabo yabaga mu nzu yegeranye n’iyo nyakwigendera yabagamo, izo nzu zose zikaba zari izabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugene yabwiye IGIHE ko amakuru bayamenye gusa Urwego rw'Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza.
Ati"Umugabo akekwaho ko yishe umugore we kuko umugore twamusanze mu rugo yapfuye maze umugabo turamufata tumushyikiriza inzego z'umutekano kugira ngo abisobanure"
Burezi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wajyanwe gusuzumwa i Kigali kugira ngo harebwe icyamwishe. Umurambo we nta gikomere wari ufite kandi inzego zibifite mu nshingano zizagaragaza icyateye urupfu.
Nyakwigendera yari afitanye n’umugabo we abana batanu, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyira mu Karere ka Nyanza.





Ibitekerezo 0