Ku wa 28 Ukwakira 2026 ni bwo Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza rwaburanishije mu mizi Abarundi 22 bakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka binyuranyije n'amategeko.
Abaregwa barimo abagabo 19 n'abagore batatu. Mu bihe bitandukanye bafatiwe mu mirenge ya Ntyazo na Kibirizi mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha bwasabiraga Abarundi ko icyaha baregwa kibahama bagakatirwa igihano cy'igifungo cy'amezi atandatu. Abaregwa bose bemera icyaha cyo kwambuka umupaka bagasaba imbabazi.
Batandatu muri bo basabaga ko bafungurwa bagasubira iwabo. Abandi 16 basaba ko bagabanyirizwa ibihano bagafungwa igihe gito.
Bo ntibakozwa ibyo gusubira mu gihugu cyabo cy'u Burundi, bavuga ko bavuyeyo ari abana bato, abandi bahunze inzara yo mu Burundi baje gushakira imirebereho mu Rwanda, batsembye ko batasubira mu gihugu cyabo kuko bashobora kwicwa.
Mu bafunzwe harimo abashatse abagore b'Abanyarwandakazi ndetse babyarira mu Rwanda, ikindi kandi hari n'abavuga ko batamenya aho banyura basubira iwabo kuko baje mu Rwanda ari abana, abandi bavukira mu Rwanda.
Abenshi muri bo bageze mu Rwanda banyuze mu mugezi w'Akanyaru.
Ku wa 15 Ugushyingo 2026 Urukiko rw'ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwafashe icyemezo ko icyaha baregwa kibahama bityo bakatirwa igihano cy'igifungo cy'iminsi 15, hakurikijwe igihe batawe muri yombi igihano bakatiwe bamaze kugikora bityo bahise bafungurwa.





Ibitekerezo 0