RIB yatangaje ko hari abatekamutwe bifashisha ayo matangazo, bakizeza abantu ko nibamara kwishyura amafaranga bazahita bagezwaho ibikoresho baguze mu gihe gito, nyamara ari uburyo bwo kubariganya.

Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abantu bagomba kugira amakenga mbere yo kugura ibikoresho byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane igihe basabwa kubanza kwishyura batarabona ibyo bagura.

Ati “Hari abantu b’abatekamutwe bari gukoresha ayo matangazo mu buriganya, basaba abantu kubanza kwishyura amafaranga babizeza ko amagare bazayagezwaho mu gihe gito, nyamara bagamije kubariganya.”

Murangira yibukije abantu ko mbere yo kohereza amafaranga ari ngombwa kubanza kugenzura umwirondoro w’uwamamaza ibicuruzwa, aho akorera ubucuruzi ndetse no kumenya niba ibyo yamamaza bihari koko.

Ati “RIB iragira inama buri wese kugira amakenga, gushishoza no kubanza kugenzura neza uwamamaza n’aho ubucuruzi bwe bushingiye ndetse n’ibyo yamamaza mbere yo kohereza amafaranga.”

Yibukije kandi ko atari ibintu byose byamamazwa ku mbuga nkoranyambaga biba ari ukuri, bityo abantu bakaba badakwiye gushukwa n’amafoto agaragaza ibikoresho byiza cyangwa ibiciro biri hasi cyane.

Yasobanuye ko amafoto meza n’ibiciro bito ari bumwe mu buryo abatekamutwe bakoresha kugira ngo bareshye abantu, babemeze ko bagiye kubona ibikoresho byiza ku mafaranga make.

RIB yasabye abaturage kwirinda ubwo buriganya, kurinda amafaranga yabo no gusangiza abandi ubu butumwa kugira ngo na bo batagwa mu mutego w’abatekamutwe.

Dr. Murangira yaburiye abagura amagare y'amashanyarazi yamamazwa