Byabereye mu Mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Ngaru mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga. 

Ku mugoroba wo Ku wa 16 Ugushyingo 2026 ni bwo abana batiye igare umuntu mukuru ngo barye umunyenga barigendaho maze umwe asaba mugenzi we umunyenga ngo atware ntibumvikana baratongana maze uw'imyaka 17 atera mugenzi we icyuma mu nda bamujyana Kwa muganga ku wa 19 Ugushyingo 2026 arapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyarusange, Byicaza Claude yabwiye IGIHE ko nyakwigendera yapfiriye mu Bitaro bya CHUB i Huye.

Yagize ati"Ukekwaho icyaha yaracitse ntaraboneka"