Myugariro w'Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda ‘Amavubi’, Phanuel Kavita Mabaya, yatandukanye na Birmingham Legion FC yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amazemo imyaka itandatu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwami bwa Maroc (FRMF) ryatangaje ko ritanyuzwe n’icyemezo cy’Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS) ku bujurire bwa Sénégal ku mukino wa nyuma wa CAN 2025, rivuga ko hari ibibazo bikomeye bitigeze byitabwaho mu mikirize y’urubanza.
Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo ku Isi (CAS) rwanzuye ko Sénégal ari yo yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma y’impaka zari zimaze amezi hagati yayo na Maroc yakiriye iri rushanwa.
Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, ukinira Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, yubakiwe inzu ndangamurage nshya mu Mujyi wa Shanghai mu Bushinwa, irimo igishushanyo cye gifite uburebure bwa metero zirindwi, kimugaragaza yishimira igitego mu buryo bwe buzwi nka ‘Siuuu’.
Umunyarwanda Gasana Elvis wakinnye umupira w’amaguru ariko ntahirwe muri Gasogi United FC na Gicumbi FC, yagizwe umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ba Simba SC yo muri Tanzania.
Umukino wahuje Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, wongeye kugaragaza ikibazo gikomeye mu kwiyubaka kw'aya makipe yombi, aho umubare w'abakinnyi b'abanyamahanga bemerewe kujya ku rupapuro rw'umukino watumye abatoza bagira amahitamo make mu gutoranya abakinnyi 11 babanza mu kibuga no gukora impinduka.
Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo (CAS) ruzatangaza ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, umwanzuro ku bujurire bwa Sénégal isaba gusubizwa Igikombe cya Afurika cya 2025, nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) igihaye Maroc.
Umutoza wa Bugesera FC, Gatera Moussa, yatangaje ko yiteguye guhangana na Rayon Sports akayibuza kumukuraho amanota atatu, akongera kubikora nk’uko yabigenje atoza AS Muhanga, kuko kuri we kuyitsinda biri mu bimuryohera.
Maroc ikomeje gushyira imbaraga mu ishoramari rikomeye mu bikorwaremezo bya siporo, ubwikorezi, ubukerarugendo n’amahoteli, mu rwego rwo kwitegura kwakira Igikombe cy’Isi cya 2030 izafatanya na Espagne na Portugal. Agera kuri miliyari 38$ [asaga miliyari 5600 Frw] azashorwa muri ibi bikorwa.
Rutahizamu wa Bayern Munich n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Harry Kane, yongeye kubyutsa impaka ku byo bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bita ‘umuvumo wa Ballon d’Or’, nyuma yo kugira imvune ikomeye nyuma y’igihe gito yegukanye iki gihembo.
Umukinnyi wo hagati mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Leandro Paredes, yahwereye ubwo yaganiraga n’umunyamakuru kuri televiziyo, nyuma y’iminota mike ikipe ye ya Boca Juniors yegukanye igikombe cya Copa Sudamericana itsinze Atlético Mineiro yo muri Brésil ibitego 2-0.
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis, yishimiye impinduka ikipe ye imaze kugira mu mikino ihuramo na APR FC, agaragaza ko itakiri ya yindi yatsindwaga ibitego bine cyangwa bitanu, mu gihe mugenzi we wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko ikiruhuko cy’ibyumweru bitatu cyagize ingaruka ku mikinire y’amakipe yombi.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko amashyirahamwe 54 ayigize, arimo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ashyigikiye Gianni Infantino ushaka kongera gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), nyuma yo gutangaza gahunda yo kongera inkunga ahabwa ikagera kuri miliyari 37 Frw kuri buri shyirahamwe.
Stade Amahoro yiteguye kwakira umukino ukomeye kuri uyu wa Gatandatu guhera Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, aho amakipe y’ibihangange mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, agiye guhurira mu mukino w’umunsi wa cyenda wa BK Pro League 2026/27.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gufatanya n’izindi nzego mu gukemura ibibazo byagaragaye mu kwinjiza abafana kuri Stade Amahoro ubwo Amavubi yakiraga Mali mu mukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yaciye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza (FA) amande y’amayero 15.000, nyuma y’uko abafana b’ikipe y’igihugu bateye indirimbo zibasira Abanyagatolika ubwo u Bwongereza bwatsindaga Espagne mu irushanwa rya UEFA Nations League.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yasubiye inyuma imyanya itandatu, igera ku wa 125 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) rwasohotse kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18 Ugushyingo 2026.
Claude Le Roy w'imyaka 78, yeguye ku mirimo yo gutoza Ikipe y'Igihugu ya Congo Brazzaville nyuma yo gutsindirwa mu rugo n’Ibirwa bya Comores igitego 1-0.