Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ni bwo CAS yanzuye ko Sénégal ari yo yegukanye Igikombe cya Afurika cya 2025.
Mu itangazayo ryashyize ahagararara nyuma yaho, Ishyirahamwe rya Ruhago muri Maroc, FRMF, ryavuze ko ryatunguwe n’uko ibyo ryari ryasabye bitahawe agaciro mu rubanza rwabereye i Lausanne mu Busuwisi.
Maroc yari yatanze ibitekerezo ku cyemezo cy’Akanama k’Ubujurire ka CAF, ku bujurire Sénégal yari yagaragaje ko itishimiye kwamburwa igikombe bitewe no guterwa mpaga.
FRMF yavuze ko itanyuzwe n’uko icyifuzo cyayo cyo gufatira ingamba z’amategeko ibikorwa bishobora kubangamira ubunyangamugayo n’icyizere mu mikirize y’urubanza kitigeze cyitabwaho.
Iti “Turagaragaza ko tutishimiye na gato kuba ibyo twasabye bitarigeze byitabwaho, cyane cyane ku bijyanye no gufata ingamba z’amategeko zikenewe ku bikorwa bishobora kubangamira ubunyangamugayo n’ukuri mu mikorere yo guca urubanza.”
Iri shyirahamwe ryagarutse by’umwihariko ku makuru avuga ko habayeho kuvugana hagati y’umucamanza w’Umudage Ulrich Haas n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sénégal, Abdoulaye Fall, mu masaha 48 mbere y’uko icyemezo gitangazwa.
Maroc yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye gikwiye gusuzumwa mu rwego rwo kurinda ubwigenge, ubunyangamugayo n’imikorere iboneye y’inzego z’ubutabera bwa siporo.
Ikindi FRMF yanenze ni uko icyemezo cya CAS kititaye ku mabwiriza aherutse gushyirwaho n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe Amategeko y’Umupira w’Amaguru (IFAB) na FIFA ku bakinnyi bava mu kibuga batabiherewe uruhushya n’umusifuzi.
Yagize iti “Icyemezo nticyigeze kireba amabwiriza aherutse gushyirwaho na IFAB na FIFA ku bijyanye n’abakinnyi bava mu kibuga batabiherewe uruhushya n’umusifuzi, ndetse n’inshingano n’ibihano bishobora gukurikira ibyo bikorwa.”
Iri shyirahamwe ryashimangiye ko rigomba kurengera amahame agenga imikino n’ubutabera bwayo, rivuga ko rizakoresha inzira zose z’amategeko rishobora gukoresha kugira ngo rijuririre icyemezo cya CAS.
Ryasoje rigira riti “Dushingiye kuri ibi byose, turashimangira ko twiyemeje gukoresha inzira zose z’amategeko dufite kugira ngo tujuririre icyemezo cy’Urukiko Nkemurampaka rwa Siporo.”





Ibitekerezo 0