Mu mpeshyi ya 2030, Isi yose izaba ihanze amaso mu bihugu bitatu bizakira iri irushanwa ry’amateka, rizaba riri kwizihiza imyaka 100 ishize rikinwa. Iyi ni na yo mpamvu hari imikino izabera muri Uruguay, Argentina na Paraguay kugira ngo buri mugabane uzakinirweho iri rushanwa.
Maroc izahagararira Afurika, yateganyije agera kuri miliyari 38$ [asaga miliyari 5600 Frw], azashorwa mu mishinga y’iterambere riganisha mu myiteguro myiza y’irushanwa.
Ni bwo bwa mbere iki gihugu kigiye gushora imari ingana itya mu mishinga y’iterambere rizakurura abashoramari b’abanyamahanga. Mu 2025 yakiriye ishoramari rivuye mu mahanga ringana na miliyari 56$.
Mu mishinga minini iteganyijwe kurangira mbere ya 2030 harimo kuvugurura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Mohammed V i Casablanca. Iki kizatwara miliyari 1,5$.
Usibye uyu mushinga uzongera ubushobozi bw’ikibuga bukava ku kwakira abagenzi miliyoni 14 bakagera kuri miliyoni 35, Maroc irimo gushora miliyari 9,6$ mu guteza imbere ubwikorezi bwa gari ya moshi.
Iki gihugu kuvugurura stade zitandukanye, kikanubaka inshya ya Stade Hassan II nshya i El Mansouria izatwara miliyoni 500$, ikazaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 115.000.
Mu rwego rw’ubukerarugendo, Maroc yiyemeje kuzagera ku kwakira ba mukerarugendo miliyoni 30 buri mwaka, no kongera ibyumba by’amahoteli bikarenga 60.000 mbere ya 2030.
Muri Mutarama 2026, Ikigo cya RISMA gikora ibijyanye n’amahoteli cyakusanyije miliyoni 45$ zo gushyigikira gahunda yo kubaka amahoteli 28 mashya mbere ya 2030.
Ibindi bigo bikomeye biri gushora imari muri Maroc kubera Igikombe cy’Isi cya 2030, birimo Marriott, Wyndham, Hilton, Accor na IHG.
Ku wa 26 Ugushyingo, i Casablanca hateganyijwe inama ya Morocco Showcase Summit izitabirwa n’abarenga 300 barimo abashoramari mu bukerarugendo, amahoteli n’imiturire, ikazibanda ku mahirwe y’ishoramari igihugu gifite mu gihe cyitegura Igikombe cy’Isi cya 2030.







Ibitekerezo 0