Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 24 Ugushyingo 2026, ni bwo iyi kipe yo muri Shampiyona yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yatandukanye n’uyu mukinnyi.

Mu butumwa yatangaje yifashishije imbuga koranyambaga zayo, harimo ko azahora yibukwa nk'umuntu wayibayemo igihe kirekire ndetse akanayibera kapiteni.

Birmingham Legion yagize iti “Iyi ntambwe igeze ku iherezo, ariko umumaro wawe uzahora wibukwa. Warakoze Phanuel, kuba warabaye umwe mu bagize umuryango wa Legion.”

Ni mu gihe Phanuel yagize ati “Imyaka itandatu, ibyo kwibuka bitabarika. Mbega urugendo rwarimo abafana! Mwarakoze ku bwo kwiyemeza no kunshyigikira muri byose.”

“Mwatumye uru rugendo ruba urw’igitangaza kurushaho. Mu bihe bikomeye n’ibyoroheje, intsinzi, gutsindwa, buri kimwe hagati yacu, ni urugendo ruryoshye twakoranye.”

Kavita Phanuel Mabaya ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, akaba yaratangiye kuyikinira kuva mu 2024, kugeza no mu mikino iheruka yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika cya 2027 yahuje u Rwanda na Mali.

Uyu mugabo w’imyaka 33, mbere yo kujya muri Birmingham Legion yakiniye amakipe atandukanye arimo Real Monarchs SLC, Puerto Rico FC na Saint Louis Football Club. Izi zose ni izo muri Amerika.

View this post on Instagram

A post shared by Birmingham Legion FC (@bhmlegion)