Iyi nzu ndangamurage yiswe ‘CR7 Museum’ yafunguwe ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026, mu muhango witabiriwe n’abakunzi b’uyu mukinnyi, barimo mukuru we Hugo Aveiro wagize uruhare mu kuyimurika.
Igishushanyo cyashyizwe imbere yayo kigaragaza Ronaldo yambaye imyambaro y’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, ari mu buryo asanzwe yishimiramo ibitego, aho asimbuka akamanuka arambuye amaboko.
Iki gishushanyo gifite uburebure bwa metero zirindwi, gifatwa nk'ikirekire kurusha ibindi bigaragaza umubiri wose w'uyu mukinnyi ku Isi.
Iyi nzu ndangamurage yubatswe mu nyubako y'ubucuruzi ya Shanghai No. 1 Shopping Center, ifite ubuso bwa metero kare zigera ku 3000.
Igizwe n'ibice 10 bigaragaza urugendo rwa Ronaldo, kuva mu bwana bwe ku Kirwa cya Madeira muri Portugal kugeza abaye umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mateka y'umupira w'amaguru.
Harimo ibikoresho birenga 50 byakuwe muri Portugal, bifitanye isano n'amateka ye, birimo Ballon d'Or ya mbere yegukanye mu 2008 ubwo yakinaga muri Manchester United.
Harimo kandi Igikombe cy'u Burayi yatwaranye na Portugal, inkweto yambaye mu mikino itandukanye ndetse n'umwambaro wa Real Madrid wibutsa igitego cye cya 350 muri iyi kipe, wasinyweho n'uwahoze ari umutoza we Zinedine Zidane hamwe n'abakinnyi bakinanye.
Kimwe mu bice by'iyi nzu ndangamurage cyubatswe mu ishusho y'icyumba Ronaldo yabagamo akiri muto, ubwo yari mu Ishuri ry'Umupira w'Amaguru rya Sporting Lisbon.
Harimo kandi ibice bigaragaza uruganiriro, urwambariro rw'abakinnyi n'inzira banyuramo berekeza mu kibuga, by'umwihariko ibya Al Nassr akinira muri iki gihe.
Abasura iyi nzu ndangamurage banahabwa amahirwe yo kugerageza gukuramo umupira wigana igitego cy'agatangaza Ronaldo yatsinze Juventus mu 2018, muri UEFA Champions League.
Ni igitego yatsinze azamutse mu kirere, aho yasimbutse akagera ku burebure bwa metero 2,38 mbere yo gutera umupira n'umutwe awerekeza mu izamu.
Iyi nzu ndangamurage nshya ije yiyongera ku yindi Ronaldo afite mu Mujyi wa Funchal, ku Kirwa cya Madeira avukaho, yafunguwe mu Ukuboza 2013.
Ronaldo w'imyaka 41 yakiniye amakipe akomeye arimo Sporting Lisbon, Manchester United, Real Madrid na Juventus, mbere yo kwerekeza muri Al Nassr mu 2023.
Uyu mukinnyi wegukanye Ballon d'Or eshanu akomeje kuba umwe mu bakinnyi b'umupira w'amaguru bakunzwe cyane ku Isi, ndetse amateka ye akaba akomeje guhabwa agaciro no hanze y'ikibuga.









Ibitekerezo 0