Niba uri mu bakunzi ba ruhago by’umwihariko iyo mu Rwanda, biragoye ko waba utarumvise ijambo ‘Ikibuga cya Stade Amahoro’. Ushobora kuba wararyumvise hari abavuga ko ari kibi, abandi bakaba baravuze ko ari cyiza.
Gusa aya ni amagambo yivugiwe n’Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, nyuma yo gutsindirwa ku kibuga cya Stade Amahoro na Mali ibitego 2-0.
Ati “Mvugishije ukuri ikibuga ntabwo cyadufashije, ikibuga kirakabije dukwiriye kugira icyo tubikoraho. Iyo nza kuba nshinzwe iki kibuga ntabwo cyari kuba kimeze nabi gutya.”
“Mugende murebe n’ikibuga cy’imyitozo cyo hanze, ntabwo wakinira umupira w’amaguru kuri ibi bibuga.”
Ese yaba ari kwigiza nkana cyangwako ikibuga cya Stade Amahoro n’ikicyunganira cy’imyitozo, bikoze nabi ku buryo butarengera abakinnyi.
Mu by’ukuri ibibuga by’umupira w’amaguru biri mu bwoko butatu. Hari ibibuga by’ubwatsi bw’umwimerere ‘Natural Grass’, ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano ‘Artificial Turf’ n’ibibuga by’ubwatsi bw’ubukorano buvanze n’ubw’umwimerere ‘Hybrid Grass’.
Ikibuga cya Stade Amahoro, ni cyo rukumbi kiri mu Rwanda gikoze mu buryo bwa Hybrid Grass. Ubu bwoko bw’ibibuga bushyirwa kuri stade zakira imikino myinshi kandi yo ku rwego mpuzamahanga.

Imiterere ya Hybrid Grass
Ikibuga cya Hybrid Grass, kigira ibice bitanu by’ingenzi byibandwaho mu kugitunganya. Izo ni Sub-base, Gravel drainage layer, Sand layer, Reinforced rootzone na Grass Canopy.
Mbere yo gutangira gukurikiranya ibi bice, ubutaka buzashyirwaho iki kibuga bubanza gutunganywa neza, bugatsindagirwa ku buryo buhambaye.
Iyo ibi bimaze gukorwa, hatunganywa igice cya mbere ari cyo ‘Sub-base’, kinyuzwamo inzira z’amatiyo azuhira ikibuga, ndetse n’imiyoboro izafasha mu gukura amazi mu kibuga igihe cyaguyemo nk’imvura nyinshi cyangwa cyuhiwemo amazi menshi.
Iyo ibi bimaze gukorwa hakurikiraho igice cya ‘Gravel drainage layer’, kiba kigizwe n’utubuye duto duseye neza, tunyanyagizwa muri cya kibuga cyatsindagiwe, na two tugatsindagirwa kugira ngo haremwe icyo twakwita nk’igitanda kizaryamaho cya kibuga.
Aya mabuye ni yo agira uruhare mu gukamura vuba ikibuga, ndetse agatuma kitanyerera ngo kibe cyava mu mwanya wacyo. Hejuru yacyo ni ho hashyirwa umucanga uvanze n’ubutaka bwera. Ubu ni bwo bufatamo imizi y’ibyatsi bizashyirwa muri iki kibuga.
Iyo ubu butaka buvanze n’umucanga useye cyane bumaze gushyirwamo, hakurikiraho kuramburaho ‘tapis’, ari cyo kibuga cy’ubukorano. Iyi iba ifite imyenge munsi izajya ituma amazi amanuka akajya hasi mu butaka, ikananyuramo imizi y’ubwatsi.
Hejuru ya tapis, hashyirwaho ubundi butaka bufite ifumbire ifasha mu gukura k’ubwatsi, noneho ubu bukanyanyagizwamo umurama w’ubwatsi bwiza bwagenewe ibibuga bigezweho bikinirwaho ruhago.
Iyo umurama umaze kunyanyagizwamo, uruhirwa ku buryo mu gihe cy’iminsi 10 ubwatsi buba bwameze hagakurikiraho kubuconga, bugasumbaho ubw’ubukorano ho gato, dore ko bwo budakura.
Ubutaka ikibuga cyubakwaho ntushobora kugena ingano y’ikigero butsindagirwaho, gusa ibindi bice bikurikiza amabwiriza.
Igice kijyamo amatiyo akura amazi mu kibuga, akanatwara ayakamuwe n’umucanga kandi akinjiza umwuka mu kibuga, ashyirwa mu butaka byibuze muri milimetero 300.
Amabuye na yo ntabwo agira ingano ntarengwa kuko na yo biterwa n’imiterere y’aho ikibuga cyubatse, ariko umucanga urimo n’itaka bifata imizi y’ubwatsi ntibirenga milimitero 300.
Irindi taka ririmo ifumbire rishyirwa hejuru ya tapis yarambitswe mu kibuga, ingano yabwo igenwa n’uwubatse ikibuga bitewe n’ubwoko bwa tapis yashyizemo uko iteye.
Iyo ubwatsi buri gutunganywa, ubukorana bugomba kujya munsi yo ubw’umwimerere hagati ya milimetero 20 na milimetero 30. Ibi byoroshya gutembera k’umupira no gukandagira k’umukinnyi bikamurinda kunyerera buri kanya.

Uko ikibuga cyitabwaho
Gutunganya iki kibuga na byo bir mu byitabwaho cyane. Dufatiye urugero ku munsi w’umukino, akazi ko kucyitaho gatangira hagati ya Saa Cyenda z’Ijoro na Saa Kumi n’Imwe za mugitondo.
Icyo gihe hanyuramo imashini ikuramo ubwatsi butameze neza, kugira ngo ubuzima bubone uko buhumeka ndetse n’izuba rize kurasa risanga butunganye.
Iyi ni yo mpamvu ibi bibuga byubakwa kuri stade zifunguye, zituma ikibuga kibona umwuka, kuko muri ayo masaha ubwatsi buba bukeneye kurekura ‘Oxygen’ bukinjiza ‘Carbon Dioxide’. Abahanga mu bijyanye n’ibimera babyita ‘photosynthesis’.
Akazi kongera gukorwa mbere y’isaha imwe kugira ngo umukino utangire. Mbere y’uko makipe yishyushya, bashyiramo amazi kugira ngo umupira uze kugenda neza kuko uba uri ku bwatsi bubiri bitandukanye.
Iyo bamaze kwishyushya baba basa n’aho babubyinagiyemo, ni yo mpamvu hafatwa indi miota iri hagati y’itanu na 10, bakongera bakamenamo amazi. Icyo gihe ubwatsi busubira uko bwari bumeze mbere y’uko bishyuhirizamo.
Iyo igice cya mbere kirangiye, hafatwa indi minota iri hagati y’itanu n’irindwi, bakamenamo amazi, hanyuma bugasubira bushya nanone. Amazi amenwamo buri kanya ahita akamurwa na ya mabuye ako kanya, agasohoka mu kibuga.
Iyo umukino urangiye kiruhirwa, ariko hakanyuramo n’imashini yegura ubwatsi bw’umwimirere, igatuma imizi yabo yongera guhumeka no gusubira mu mwanya wayo kuko imwe muri iyo iba yangiritse kubera kuyigendaho cyane indi yanarimbutse.








Ibitekerezo 0