Uyu mukinnyi w’imyaka 32, wabaye muri Paris Saint-Germain, yagowe n’ubushyuhe bwinshi bwo mu Mujyi wa Barranquilla muri Colombia, ahabereye uyu mukino.
Paredes wari wabanje mu kibuga, yasimbuwe mu gice cya kabiri nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’uko atameze neza.
Ubwo umukino wari urangiye, uyu mukinnyi yagiye gutanga ikiganiro kuri televiziyo, ariko aza kugira isereri ikomeye ahita ahwera, umunyamakuru wamubazaga agerageza kumusama ngo atagwa hasi.
Abaganga bahise bamwitaho, nyuma y’igihe gito abasha guhaguruka no kugenda ajya mu rwambariro, ndetse yongera kwifatanya na bagenzi be mu birori byo kwishimira igikombe.
Nyuma y’uyu mukino, Paredes yanyuze ku rubuga rwa Instagram ashimira abantu bose bamugaragarije ko bamwitayeho, abizeza ko nta kibazo gikomeye yagize.
Ati “Ndashimira abantu bose banyandikiye ubutumwa. Byari isereri gusa.”
Mbere y’uyu mukino, hari hamaze iminsi havugwa ku bushyuhe bwinshi bwari bwitezwe i Barranquilla, aho iteganyagihe ryagaragazaga ko bwashoboraga kugera kuri dogere Celsius 32.
Umutoza wa Boca Juniors, Rodolfo Arruabarrena, yavuze ko yari yabonye ko Paredes atameze neza, cyane cyane mu gice cya kabiri cy’umukino.
Ati “Yatangiye kugira isereri mu minota ya nyuma y’igice cya mbere. Mu kiruhuko yaje koroherwa gato, ariko nyuma y’iminota 10 y’igice cya kabiri, wabonaga ko afite ikibazo.”
Paredes yatangiriye umupira w’amaguru muri Boca Juniors mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi mu 2015, aho yakiniye amakipe arimo AS Roma, Paris Saint-Germain na Juventus.
Uyu mukinnyi kandi ari mu bafashije Argentine kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2022 cyabereye muri Qatar.
Intsinzi ya Boca Juniors kuri Atlético Mineiro yatumye iyi kipe yongera kwegukana igikombe mpuzamahanga nyuma y’imyaka 18 yari ishize itabigeraho.
Iki cyabaye igikombe mpuzamahanga cya 19 Boca Juniors yegukanye, bituma iba ikipe ifite byinshi muri Amerika y’Epfo kuva mu 1960, irusha mukeba wayo Independiente ifite 18.





Ibitekerezo 0