Simba SC ni imwe mu makipe akomeye muri Tanzania, dore ko kugeza ubu ari yo iyoboye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ikanahagararira igihugu mu matsinda ya CAF Champions League.
Nubwo iri kuri uru rwego, yasanze kimwe mu bibazo ifite igomba kwibandaho, ari ukongera imbaraga mu batoza, by’umwihariko abongerera imbaraga abakinnyi kuko bakunze kunanirwa hakiri kare mu mukino.
Ni muri urwo rwego yahaye akazi Gasana Elvis, kugira ngo ajye afasha abakinnyi gukora imyitozo ikomeye ibafasha kongera imbaraga zabo, kandi mu buryo buhoraho.
Gasana yari sanzwe ari umutoza ufasha abantu ku giti cyabo gukora imyitozo ngororamubiri, binyuze mu nzu zikorerwamo imyitozo za Gym, ikaba ari inshuro ye ya mbere agiye gutoza ikipe y’umupira w’amaguru.
Nubwo nta kipe yigeze atoza, yagerageje gukina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye mu Rwanda, arimo Gasogi United na Gicumbi FC, gusa ntiyahirwa na wo kugeza awuhagaritse ayoboka inzira yo gutoza.
Uyu mutoza ufite impamyabushobozi yo gutoza abakinnyi kongera imbaraga yakuye mu Buhinde, yashyize umwaka ku masezerano ya Simba SC, azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2026/27.
Simba SC yashinzwe mu 1936, imaze kwegukana ibikombe 22 bya Shampiyona ya Tanzania, ndetse inegukana ibindi bikombe bitandukanye byo mu gihugu no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu myaka ya 2018/19, 2020/21, 2022/23 na 2023/24, yerekanye ko ari ikipe ikomeye kuko yageze muri ¼ cya CAF Champions League. Mu 2024/25, yageze ku mukino wa nyuma wa CAF Confederation Cup.
Ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, Simba SC izakira Orlando Pirates yo muri Afurika y’Epfo mu mukino wa mbere mu Itsinda C rya CAF Champions League.










Ibitekerezo 0