UEFA yanahannye abafana b’u Bwongereza bari baherekeje ikipe yabo, ibabuza kwitabira umukino umwe izakinira hanze y’igihugu. Icyo gihano cyasubitswe mu gihe cy’imyaka ibiri. Abafana nibongera kugaragarwaho imyitwarire nk’iyo muri icyo gihe, kizahita gishyirwa mu bikorwa.

Nk’uko BBC Sport yabitangaje, ikirego UEFA yashingiyeho ijya gufatira FA ibihano ni icy’“imyitwarire irimo ivanguramoko cyangwa ubundi buryo bw’ivangura, cyangwa byombi”. Gifitanye isano n’indirimbo abafana b’u Bwongereza bateye kuri Stade Metropolitano ya Atlético Madrid, zafashwe nk’izibasira Abanyagatolika n’Abanya-Ireland. Amande FA yaciwe ahwanye n’amapawundi y’u Bwongereza 12.572.

Mbere y’umukino, hari impungenge z’uko abafana ba Espagne bashoboraga gutera indirimbo zirimo ivanguramoko. Umutoza w’u Bwongereza, Thomas Tuchel, yari yavuze ko azibutsa abakinnyi be amabwiriza ya UEFA agena uko bitwara igihe bahuye n’ivanguramoko mu mukino.

Tuchel yari yashimangiye ko atari yiteze ko haba ikibazo. Icyakora, bwari ubwa mbere ikipe y’u Bwongereza isubiye gukinira i Madrid kuva mu 2004, ubwo bamwe mu bakinnyi bayo bibasirwaga n’indirimbo z’ivanguramoko mu mukino wabereye kuri Stade Santiago Bernabéu.

Umutoza wa Espagne, Luis de la Fuente, yasubije Tuchel ahakana ko mu gihugu cye hari ivanguramoko. Yagize ati “Icyo nababwira, kandi mushobora no kukibwira Thomas, ni uko muri Espagne nta vanguramoko rihari. Birumvikana neza. Nk’uko mu Bwongereza nta vanguramoko rihari, no muri Espagne nta rihari. Nta n’umwe muri twe ufite ivanguramoko.”

Ibyari byavuzwe mbere y’uko amakipe yombi ahura byarebaga uko abakinnyi b’u Bwongereza bari kwakirwa i Madrid. Imyitwarire yaje guhanwa na UEFA ni iy’abafana bari baherekeje iyo kipe ubwayo.

U Bwongereza bwatsinze Espagne ibitego 3-2, buhagarika urugendo rw’imikino 43 Espagne yari imaze idatsindwa. 

U Bwongereza bwikangaga ivangura muri Espagne ni bwo bwarihaniwe