Aba batoza bombi babigarutseho nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2026.
Uyu mukino w’umunsi wa cyenda wa BK Pro League, wabereye muri Stade Amahoro, warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Umunya-Mali Issa Djiguiba yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sports ku gitego yatsinze ku munota wa 12 atereye inyuma y’urubuga rw’amahina, naho APR FC yishyurirwa n’Umunya-Côte d’Ivoire William Mel Togui ku munota wa 45.
Nyuma y’umukino, umutoza Haringingo Francis yagaragaje ko hari impinduka zikomeye zabaye muri Rayon Sports, cyane cyane mu mitekerereze y’abakinnyi n’uburyo bitwara iyo bahuye na mukeba wabo w’ibihe byose.
Yavuze ko mu gihe cyashize APR FC yajyaga mu kibuga ifite icyizere cyo gutsinda Rayon Sports, ariko ubu ibintu byahindutse ku buryo ari yo isigaye isabwa kwirwanaho.
Ati “Nibaza ko imyumvire twari dufite mu mwaka ushize atari yo dufite uyu mwaka. Uyu munsi, nk’uko mwabibonye, ni ikipe dusigaye tujya gukina ikajya kugarira. Kare si ko byari bimeze. Ubu urebye imibare, ni twe tumeze neza. Murumva ko hari ikintu cyahindutse.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko abakinnyi be bamaze kwigirira icyizere cyo guhangana na APR FC, ku buryo batakiyitinya nk’uko byahoze mu myaka yashize.
Ati “Ubu abakinnyi barabona ko dushobora kuyitsinda. Turakina tukayirusha. Kare yashoboraga kudutsinda ibitego bine, bitanu ariko ubu na yo ibonye inota rimwe iravuga ngo rizadufasha.”
Ku rundi ruhande, Umutoza wa APR FC, Taleb Abderrahim, ntiyigeze agaragaza ko ikipe ye yarushijwe cyane, ahubwo yavuze ko amakipe yombi yagaragaje urwego rwiza mu bijyanye n’imbaraga n’amayeri y’umukino.
Gusa, uyu Munya-Maroc yavuze ko kuba amakipe yari amaze ibyumweru bitatu adakina byagize uruhare ku buryo yitwaye, cyane ko ikipe ye yakinaga umukino wa kane muri Shampiyona.
Ati “Kuri njye wari umukino mwiza ku makipe yombi. Mu mayeri y’umukino n’imbaraga twari tumeze neza, habaye ikibazo cyo kutamenyera kuko turi ku munsi wa kane, nyuma y’ibyumweru bitatu by’ikiruhuko na byo byagize uruhare ku migendekere y’umukino haba kuri twe n’uwo twari duhanganye.”
Kunganya bitumye Rayon Sports ya cyenda igira amanota icyenda mu mikino itandatu naho APR FC ya 12 igira amanota umunani mu mikino ine.







Ibitekerezo 0