Muri uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, nyuma yo kugorwa no kubona uburyo bwiza bwabyara ibitego.

Mu gice cya kabiri, Al Merreikh yasubiye mu kibuga ishaka igitego maze ku munota wa 52, Daouda Ba afungura amazamu, aha ikipe ye amahirwe yo kuyobora umukino.

Ku munota wa 66, Enock Morrison ukomoka muri Ghana yatsinze igitego cya kabiri, ashimangira intsinzi ya El Merreikh.

Mbere y’icyo gitego, El Merreikh yari yabonye penaliti yatewe na kapiteni wayo, Ala’a Eldin Yousif, ariko umusifuzi ntiyemeza igitego kuko hari habayeho ikosa. Yagaragaje ko bamwe mu bakinnyi ba Al Merreikh binjiye mu rubuga rw’amahina mbere y’uko penaliti iterwa.

Mu minota y’inyongera, Al Merreikh yasigaye mu kibuga ari abakinnyi 10 nyuma y’uko rutahizamu wayo, Mohamed Al Rashed, ahawe ikarita itukura azira gukorera ikosa Nsabimana Hussein wa Kigali FC. Aba bakinnyi bombi bari binjiye mu kibuga basimbuye.

Enock Morrison ni we wagizwe umukinnyi mwiza w’umukino, nyuma yo gutsinda igitego no kugira uruhare rukomeye mu ntsinzi y’ikipe ye.

Iyi ntsinzi yafashije Al Merreikh kuzamuka ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa Shampiyona n’amanota 13, mu gihe Kigali FC yagumye ku mwanya wa 14 n’amanota umunani.