Ni urutonde rwashyizwe ahagaragara nyuma y’imikino mpuzamahanga yakinwe mu Ugushyingo.

Ikipe y’u Rwanda yaherukaga kuzamuka imyanya icyenda mu Ukwakira, ariko kuri iyi nshuro yasubiye inyuma itandatu nyuma yo gutsindwa na Mali imikino ibiri mu majonjora yo gushaka itike ya CAN 2027.

Amavubi yatakaje amanota 5,7 ubwo yatsindirwaga i Bamako ibitego 3-2 mu gihe gutsindirwa muri Stade Amahoro byatumye atakaza andi manota 5,51.

Gutakaza ayo manota 11,21 byatumye u Rwanda rusubira inyuma imyanya itandatu, ruba urwa 125 ku Isi n’amanota 1145,8 mu gihe muri Afurika ari urwa 34.

Espagne yakomeje kuba ku mwanya wa mbere ku Isi, ikurikiwe na Argentine, u Bufaransa n’u Bwongereza mu myanya ine ya mbere.

Maroc yazamutse imyanya ibiri, yageze ku mwanya wa gatanu, ikurikiwe na Portugal, Brésil, u Bubiligi, u Buholandi na Colombia biri mu myanya 10 ya mbere.

Ibihugu 10 bya mbere muri Afurika ni Maroc (ya gatanu), Sénégal (18), Misiri (26), Côte d’Ivoire (28), Nigeria (29), Algeria (32), RDC (39), Cameroun (42), Mali (ya 43 nyuma yo kuzamuka imyanya ine) na Afurika y’Epfo (48).

Mu bihugu bituranye n’u Rwanda, Uganda ni iya 89, Tanzania (112), Kenya (115), n’u Burundi (137).

Urutonde rutaha ari na rwo rusoza umwaka wa 2026, ruzasohoka ku wa 16 Ukuboza.