Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Volleyball, Munezero Valentine, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Abakinnyi muri Komite Olempike y’u Rwanda (RNOSC), muri manda y’inzibacyuho y’imyaka ibiri izageza mu 2028.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi benshi muri Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku magare, aho iy’uyu mwaka izabera i Kisumu muri Kenya izitabirwa n’Abanyarwanda 29.
Twahirwa Alfred usanzwe ari Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), yongeye gutanga kandidatire yo kuriyobora muri manda ya kabiri, aho ari we mukandida rukumbi kuri uyu mwanya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko gahunda y’u Rwanda yo kwakira Formula One ikwiye kureberwa mu cyerekezo kigari cy’iterambere ry’igihugu n’Umugabane wa Afurika, aho gufatwa nk’igikorwa kinini kurusha ubushobozi bw’u Rwanda.
Ku nshuro yarwo ya mbere, u Rwanda rwitabiriye Shampiyona Nyafurika mu mikino njyarugamba ya Mixed Martial Arts [MMA], izabera i Abidjan muri Côte d’Ivoire tariki 12-16 Ukwakira 2026.
Urwego Nkemuramaka Rwigenga rwa FERWAFA, rwakiriye amakipe ane yimwe impushya zo gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27 ku wa 6 Ukwakira, rwayamenyesheje ko nta bubasha rufite bwo kongera gusuzuma cyangwa guhindura ibyemezo byafashwe na Komite Nyobozi ya FERWAFA.
Umuholandi Max Houkes n’Umuhinde Dev Javia ni bo bazahurira ku mukino wa nyuma w’icyumweru cya kabiri cya “Rwanda Open M25”, nyuma yo kwitwara neza muri ½ cy’irangiza cyakiniwe ku bibuga bya Tennis byo muri IPRC Kigali kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026.
Amashyirahamwe 54 y’umupira w’amaguru abarizwa mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), arimo FERWAFA, yatangaje ko azashyigikira Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, mu matora ateganyijwe muri Werurwe 2027, mu gihe uyu muyobozi na we yayasezeranyije kongera ishoramari rigenerwa iterambere rya ruhago kuri uyu Mugabane.
Isiganwa ngarukamwaka ry’imodoka rya “Huye Rally 2026” rizongera kubera mu turere twa Huye na Gisagara, aho iry’uyu mwaka rizaba hagati ya tariki ya 16 n’iya 18 Ukwakira 2026.
Umunyarwanda Ishimwe Claude yasezerewe muri ⅛ cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis ‘Rwanda Open M25’, nyuma yo gutsindwa n’Umufaransa Florent Bax amaseti 2-0 (6-0, 6-1) kuri uyu wa 8 Ukwakira 2026.
Minisiteri ya Siporo yemereye Amagaju FC ko ashobora kwakirira imikino yayo kuri Stade ya Huye yari imaze amezi 16 idakinirwaho umukino w’irushanwa.
Urukiko rwa Siporo Rwigenga rwa FERWAFA rwaburanishije ikirego cy’amakipe ya Addax SC, Motar FC, Muhazi United na Unity SC aheruka kwimwa impushya zo gukina Icyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino wa 2026/27, ndetse umwanzuro utegerejwe muri iki cyumweru.
Ishimwe Claude yabaye Umunyarwanda wa mbere ugeze muri 1/8 cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, Rwanda Open M25, nyuma yo gutsinda mugenzi we Niyigena Étienne amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026.
Ku nshuro ya mbere mu mateka, u Rwanda rugiye kugira umukinnyi ugera muri 1/8 cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis rya Rwanda Open M25, nyuma y’uko Abanyarwanda Ishimwe Claude na Niyigena Étienne batomboranye mu ijonjora rya mbere.
Abakinnyi b’u Rwanda batangiye umwiherero w’imyitozo muri UCI Regional Satellite Centre i Musanze, aho bari kwitegura Shampiyona Nyafurika y’Amagare ya 2026 izabera i Kisumu muri Kenya mu mpera z’uku kwezi.
Umufaransa Calvin Hemery yegukanye icyumweru cya mbere cy’Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis, “Rwanda Open M25”, nyuma yo gutsinda Umunya-Zimbabwe Benjamin Lock amaseti 2-0 (6-3, 6-3) ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Ukwakira 2026.
Nyuma yo gutsindira Cap-Vert i Praia, ibyishimo byari byose ku bakinnyi b’Amavubi bari bamaze kubona amanota atandatu kuri atandatu, bakomeza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027 mu buryo bwongeye kubyutsa icyizere cy’Abanyarwanda nyuma y’imyaka 22 bategereje kongera kubona Ikipe y’Igihugu muri iri rushanwa.
Stade ya Huye, yahoze iri ku rwego rwo kwakira imikino mpuzamahanga, yongeye kwakira umukino nyuma y’umwaka umwe n’amezi ane hakorwa imirimo yo gukemura ikibazo cyatumaga ikibuga cyayo kirekamo amazi.