Amavubi ari i Bamako muri Mali, aho yageze yitegura uyu mukino uzabera kuri Stade du 26 Mars, mu gihe abakinnyi n’abatoza bafite intego yo kuhakura amanota atatu.
Mu rwego rwo kubongerera imbaraga mu rugamba rusubira mu Gikombe cya Afurika u Rwanda ruherukamo mu 2004, abakinnyi bemerewe ko agahimbazamusyi basanzwe bahabwa bitewe n’umusaruro bagezeho kazikuba kabiri.
Ubusanzwe, buri mukinnyi w’Amavubi yahabwaga miliyoni 1,5 Frw mu gihe ikipe yatsinze umukino, naho iyo yanganyije agahabwa ibihumbi 750 Frw.
Ibi bivuze ko mu gihe Amavubi yaba atsinze Mali, buri mukinnyi azahabwa miliyoni 3 Frw, naho mu gihe amakipe yombi yanganyije, agahimbazamusyi kakaba miliyoni 1,5 Frw.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo, nib wo Amavubi yakoze imyitozo ya mbere i Bamako, abakinnyi bagaragaza morale iri hejuru n’ishyaka ryo kwitwara neza muri uyu mukino.
Iyo myitozo yabereye ku kibuga cy’Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rya Académie Jean-Marc Guillou (JMG), rimwe mu mashuri akomeye muri Mali mu kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato.
Iri shuri ryashinzwe n’Umufaransa Jean-Marc Guillou, rizwiho kuba ryarazamuye abakinnyi benshi bageze mu makipe yo ku Mugabane w’u Burayi. Mu bakinnyi baryizemo harimo batandatu bari mu nkingi za mwamba z’Ikipe y’Igihugu ya Mali.
Ikibuga cyaryo giherereye hafi y’icya AS Réal de Bamako, imwe mu makipe azwi muri iki gihugu.
Imyitozo y’Amavubi yanitabiriwe n’abafana benshi barimo abaherekeje ikipe bavuye mu Rwanda, Abanyarwanda batuye muri Mali ndetse n’abakozi ba RwandAir bajyanye n’iyi kipe, bose bari baje gutera akanyabugabo abakinnyi.
Biteganyijwe ko ku wa Kane, tariki ya 12 Ugushyingo, Amavubi azakorera imyitozo ya nyuma kuri Stade du 26 Mars, ari na yo izaberaho umukino.
Iyo myitozo izatangira saa Kumi z’umugoroba ku isaha y’i Bamako, ni ukuvuga Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, ikazabanzirizwa n’ikiganiro n’abanyamakuru kizitabirwa n’Umutoza Stephen Constantine na Kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad.
Amavubi azahura na Mali ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mbere y’uko amakipe yombi yongera gucakirana mu mukino wo kwishyura uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026.
Kuri ubu amakipe yombi anganya amanota atandatu mu Itsinda K ndetse ikipe izabona amanota ane mu mikino ibiri izayahuza yombi, izahita ibona itike ya CAN 2027.






Ibitekerezo 0